• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Abantu 45 barimo Abanyarwanda 36 bashinjwa iterabwoba bagumijwe muri gereza

Uganda: Abantu 45 barimo Abanyarwanda 36 bashinjwa iterabwoba bagumijwe muri gereza

Ubwanditsi 23 Jan 2018 ITOHOZA

Abantu 45, mu gihugu cya Uganda, barimo Abanyarwanda 36, Abagande 7 n’Abarundi 2 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri Gereza Nkuru ya Mbarara (Kyamugorani) kugeza kuwa 05 gashyantare 2018 ubwo bazagaruka imbere y’urukiko.

Aba bantu bashinjwa ibyaha birimo iterabwoba batawe muri yombi kuwa 11 Ukuboza 2017 bafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania uri ahitwa Kikagati, mu Karere ka Isingiro.

 Agatsiko k’aba bantu n’abandi bari kumwe bivuga ko babashije gucika nk’uko ubushinjacyaha buvuga, ngo bashakaga gusohoka muri Uganda bategura kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba cyangwa guhabwa imyitozo y’iterabwoba hagamijwe inyungu za politiki, iyobokamana n’imibereho n’ubukungu hatitawe ku mutekano w’abandi cyangwa ibyabo.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bantu bakusanyije cyangwa bagatanga inkunga mu buryo buziguye cyangwa butaziguye bagamije ko iyo nkunga izakoreshwa byuzuye cyangwa igice kimwe n’abantu bazava muri Uganda bajya gutegura ibikorwa by’iterabwoba cyangwa guhabwa imyitozo y’iterabwoba.
Nubwo hadasobanurwa umutwe w’iterabwoba aba bantu bashakaga kwifatanya nawo muri iyi nkuru dukesha Chimpreports , amakuru yagiye avugwa nyuma y’itabwa muri yombi ry’aba bantu yavugaga ko bari berekeje mu myitozo y’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukuriwe na Kayumba Nyamwasa kuri ubu uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.

Abunganira aba bantu ariko bo bavuga ko abafashwe ari impunzi z’Abanyarwanda zo mu Nkambi ya Nakivale mu Karere ka Mbarara bari barimo n’abagore n’abana bari bagiye muri Tanzania mu bikorwa by’iyobokana aho kujya mu bikorwa by’iterabwoba nk’uko bashinjwa.

 

2018-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Museveni yahaye RNC rugali  mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda

Uko Museveni yahaye RNC rugali mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 05 May 2019
Perezida Kagame ashobora no kuguhamagara saa munani z’ijoro akubaza ibyerekeye imibereho y’igihugu- Mushikiwabo

Perezida Kagame ashobora no kuguhamagara saa munani z’ijoro akubaza ibyerekeye imibereho y’igihugu- Mushikiwabo

Ubwanditsi 30 Oct 2018
Swede : Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira  yajyanywe igitaraganya munzu y’abasazi ( Rehab )

Swede : Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira yajyanywe igitaraganya munzu y’abasazi ( Rehab )

Ubwanditsi 01 Sep 2016
Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Ubwanditsi 12 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC
Amakuru

Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC

Ubwanditsi 11 Jan 2023
Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.
Amakuru

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Ubwanditsi 04 May 2021
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK
ITOHOZA

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Ubwanditsi 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru