• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame azayobora inama y’abakuru b’ibihugu yiga ku kibazo cya RDC

Perezida Kagame azayobora inama y’abakuru b’ibihugu yiga ku kibazo cya RDC

Ubwanditsi 16 Jan 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, muri uyu mwaka, biteganyijwe ko azayobora inama nyunguranabitekerezo ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo, RDC, nyuma y’amatora aheruka y’umukuru w’igihugu.

Iyi nama iteganyijwe ku wa Kane tariki 17 Mutarama 2019 i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, ikazahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma 16.

Biteganywa ko iyo nama izabanzirizwa n’iy’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo, SADC n’u Rwanda rurimo.

Nyuma y’amatora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, mu majwi y’agateganyo yatangajwe ni uko umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Felix Tshisekedi ari we wayatsinze. Gusa intsinzi ye ntiyishimiwe na Martin Fayulu nawe wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, wahise anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kutakira ikirego cya Fayulu usaba ko amajwi yongera kubarurwa, busaba ko cyateshwa agaciro kuko nta bimenyetso bifatika afite byerekana ko bitakozwe mu mucyo.

Umuryango wa SADC nawo uheruka kugira inama RDC yo kongera kubara amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida kugira ngo hirindwe imvururu.

Wasabye ko harebwa uko hashyirwaho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu ihuriweho n’uruhande rwa Fayulu n’urwa Félix Tshisekedi watangajwe ko ariwe we watsinze ariya matora.

Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yashimiye abanye-congo uburyo bitwaye.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we Ebba Kalondo, Perezida wa Komisiyo ya AU yasabye inzego zose bireba gukora mu buryo budahungabanya ituze na demokarasi.

Ati “Muri urwo rwego, ni ngombwa kuvuga ko ushaka kugaragaza ukundi abona ibyavuye mu matora harimo nko kutemera amajwi yabaruwe, byakorwa mu ituze binyuze mu nzira zateganyijwe n’amategeko ndetse n’ibiganiro bya politiki hagati y’abo bireba bose.”

Hategerejwe itangazwa ry’ibyavuye mu matora mu buryo ndakuka, mbere y’uko Perezida ugomba gusimbura Joseph Kabila wayoboraga RDC guhera mu 2001, arahirira inshingano ze.

2019-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

RUSHYASHYA 04 Dec 2025
Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Ubwanditsi 10 Mar 2025
Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ubwanditsi 07 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusirirake w’umurundi wafatiwe mu Rwanda yasubijwe u Burundi
ITOHOZA

Umusirirake w’umurundi wafatiwe mu Rwanda yasubijwe u Burundi

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Ubwanditsi 05 Jul 2018
Rutahizamu Kylian Mbappe  yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid
Amakuru

Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Ubwanditsi 10 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru