• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»France 24 yongeye kotswa igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda

France 24 yongeye kotswa igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Sep 2018 ITOHOZA

Ibinyamakuru by’Abafaransa byongeye kotswa igitutu kubera gukoresha ifoto y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, ku nkuru igaruka ku bihano biteganyirizwa abari muri ubu butumwa bagaragaza imyitwarire idahwitse bakananirwa kurengera abasivili.

Ni isanisha ridakwiye nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga babigarutseho, kuko mu gihe nk’Ingabo z’Abafaransa ziri mu butumwa bw’amahoro zikomeza gushinjwa ibyaha, iz’u Rwanda ntizihwema kwambikwa imidali y’ishimwe kubera uburyo zinoza inshingano zazo.

Ifoto yazamuye ikibazo yakoreshejwe ku nkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yatambukijwe na France 24.

Ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateguye umwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano, ugamije guhana abari mu butumwa bw’amahoro bananirwa kurinda abasivili.

Uwo mwanzuro watangajwe na Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Nikki Haley, uteganya kwirukana intumwa, gusimbuza umutwe wose no guhagarikirwa imishahara ya Loni ku basirikare bagaragayeho imyitwarire mibi.

Ibi bihano ntibyahise byakirwa n’ibihugu bitanga ingabo mu butumwa bw’amahoro, u Bushinwa n’u Burusiya bisaba ko ibitekerezo byabyo byitabwaho, hagashyirwa imbaraga ku kuzamura imyitozo y’aboherezwa mu butumwa aho kuba ibihano.

Gukoresha ifoto y’ingabo z’u Rwanda ku nkuru nk’iyo byababaje benshi, bashingiye ku buryo ingabo zarwo zihagaze mu butumwa bw’amahoro, nyamara abafaransa bagakoresha ifoto yazo aho kwifashisha iy’Abafaransa bo bafite ibyo baregwa.

Yolande Makolo yagize ati “Indi nkuru ya @AFP ku myitwarire y’intumwa z’amahoro, yatangajwe na @FRANCE24 nanone yakoresheje intumwa z’u Rwanda, zidafite aho zihuriye n’iyo myitwarire mibi. Kubera iki?”

Mirindi Jean de Dieu yifashishije inkuru yanditswe Al Jazeera mu Ukwakira 2017 ku birego imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ishinja abasirikare b’Abafaransa muri Centrafrique, birimo gusambanya abana ku gahato, hagati ya 2013-2014.

Yavuze ko “bamwe bagiye bategekwa gusambana n’imbwa ndetse abo basirikare bakabafata amafoto.”

Claude Rugaba we yagize ati “Byari kugira ireme iyo ku nkuru mukoresha ifoto y’ingabo z’Abafaransa muri Centrafrique.”

Geoffrey Kayonga we yavuze ko ahubwo Umuryango w’Abibumbye utari kuzuza inshingano zawo ngo ukurikirane Abafaransa bashinjwa gufata ku ngufu muri Centrafrique.

Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga baherukaga kotsa igitutu France24, nyuma y’inkuru yatangaje muri Werurwe 2017 y’abasirikare b’Abafaransa bashinjwaga gufata abana ku ngufu muri Centrafrique, bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Nyamara icyo gihe aho gukoresha abashinjwa ibyo byaha, icyo kinyamakuru cyakoresheje ifoto iriho umupolisi w’u Rwanda.

Abanyarwanda ntibishimiye uko France 24 yakoresheje Ingabo z’u Rwanda aho kuba iz’u Bufaransa zishinjwa ibyaha

Abanyarwanda bagaragaje ko ifoto ijyanye n’iyo nkuru ari iy’abasirikare b’abafaransa

Yolande Makolo yibajije impamvu ibinyamakuru by’Abafaransa byongeye gukora ikosa nk’iri

2018-09-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwarimu yatewe inda  n’Umwana  yigisha

Umwarimu yatewe inda n’Umwana yigisha

Ubwanditsi 18 Nov 2016
Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika

Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika

Ubwanditsi 18 Oct 2016
Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho  kwica  Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko

Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho kwica Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko

Ubwanditsi 15 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba
HIRYA NO HINO

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 02 Jul 2020
CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu
INKURU NYAMUKURU

CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu

Ubwanditsi 17 Jul 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru