• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»France 24 yongeye kotswa igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda

France 24 yongeye kotswa igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Sep 2018 ITOHOZA

Ibinyamakuru by’Abafaransa byongeye kotswa igitutu kubera gukoresha ifoto y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, ku nkuru igaruka ku bihano biteganyirizwa abari muri ubu butumwa bagaragaza imyitwarire idahwitse bakananirwa kurengera abasivili.

Ni isanisha ridakwiye nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga babigarutseho, kuko mu gihe nk’Ingabo z’Abafaransa ziri mu butumwa bw’amahoro zikomeza gushinjwa ibyaha, iz’u Rwanda ntizihwema kwambikwa imidali y’ishimwe kubera uburyo zinoza inshingano zazo.

Ifoto yazamuye ikibazo yakoreshejwe ku nkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yatambukijwe na France 24.

Ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateguye umwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano, ugamije guhana abari mu butumwa bw’amahoro bananirwa kurinda abasivili.

Uwo mwanzuro watangajwe na Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Nikki Haley, uteganya kwirukana intumwa, gusimbuza umutwe wose no guhagarikirwa imishahara ya Loni ku basirikare bagaragayeho imyitwarire mibi.

Ibi bihano ntibyahise byakirwa n’ibihugu bitanga ingabo mu butumwa bw’amahoro, u Bushinwa n’u Burusiya bisaba ko ibitekerezo byabyo byitabwaho, hagashyirwa imbaraga ku kuzamura imyitozo y’aboherezwa mu butumwa aho kuba ibihano.

Gukoresha ifoto y’ingabo z’u Rwanda ku nkuru nk’iyo byababaje benshi, bashingiye ku buryo ingabo zarwo zihagaze mu butumwa bw’amahoro, nyamara abafaransa bagakoresha ifoto yazo aho kwifashisha iy’Abafaransa bo bafite ibyo baregwa.

Yolande Makolo yagize ati “Indi nkuru ya @AFP ku myitwarire y’intumwa z’amahoro, yatangajwe na @FRANCE24 nanone yakoresheje intumwa z’u Rwanda, zidafite aho zihuriye n’iyo myitwarire mibi. Kubera iki?”

Mirindi Jean de Dieu yifashishije inkuru yanditswe Al Jazeera mu Ukwakira 2017 ku birego imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ishinja abasirikare b’Abafaransa muri Centrafrique, birimo gusambanya abana ku gahato, hagati ya 2013-2014.

Yavuze ko “bamwe bagiye bategekwa gusambana n’imbwa ndetse abo basirikare bakabafata amafoto.”

Claude Rugaba we yagize ati “Byari kugira ireme iyo ku nkuru mukoresha ifoto y’ingabo z’Abafaransa muri Centrafrique.”

Geoffrey Kayonga we yavuze ko ahubwo Umuryango w’Abibumbye utari kuzuza inshingano zawo ngo ukurikirane Abafaransa bashinjwa gufata ku ngufu muri Centrafrique.

Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga baherukaga kotsa igitutu France24, nyuma y’inkuru yatangaje muri Werurwe 2017 y’abasirikare b’Abafaransa bashinjwaga gufata abana ku ngufu muri Centrafrique, bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Nyamara icyo gihe aho gukoresha abashinjwa ibyo byaha, icyo kinyamakuru cyakoresheje ifoto iriho umupolisi w’u Rwanda.

Abanyarwanda ntibishimiye uko France 24 yakoresheje Ingabo z’u Rwanda aho kuba iz’u Bufaransa zishinjwa ibyaha

Abanyarwanda bagaragaje ko ifoto ijyanye n’iyo nkuru ari iy’abasirikare b’abafaransa

Yolande Makolo yibajije impamvu ibinyamakuru by’Abafaransa byongeye gukora ikosa nk’iri

2018-09-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rugema Kayumba amaze iminsi mu buroko, ntiyemerewe gukora mu bihugu bya Scandinavia byose

Rugema Kayumba amaze iminsi mu buroko, ntiyemerewe gukora mu bihugu bya Scandinavia byose

Ubwanditsi 31 Dec 2019
Rugamba Jovan  wari watorotse Gereza  yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda

Rugamba Jovan wari watorotse Gereza yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda

Ubwanditsi 12 May 2017
Icyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Uganda cyamenyekanye

Icyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Uganda cyamenyekanye

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Ambasaderi w’u Rwanda muri USA yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento

Ambasaderi w’u Rwanda muri USA yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento

Ubwanditsi 24 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere
Amakuru

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Ubwanditsi 27 Oct 2017
RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’
Mu Rwanda

RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye
Mu Rwanda

Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye

Ubwanditsi 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru