Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gihe yari yarateguye imyigaragambyo ikaze ku wa 19 Ukwakira 2016, mu Mujyi wa Goma na Beni bakoze imyigaragambyo ariko i Kinshasa ho yaburijwemo kuko inzego zishinzwe umutekano zayiburijemo.
Mu mujyi wa Goma mu Intara y’Amajyaruguru abayoboke b’amashyaka biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo bise ‘‘y’ituze’’ amaduka ntiyafungurwa n’amashuri ntiyakora, kuko batinyaga imvururu, iyo myigaragambyo yatangiriye urugendo kuri rond-point signers barusoreza ku biro bya Guverineri, aho batanze ibitekerezo byabo babishyira mu inyandiko babishyira mu igikarito bise icyo ‘‘umuhondo’’ (Cartons Jaune).
Muri iyo nyandiko barunze mu igikarito cy’umuhondo babwiye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuzabagereza ubwo butumwa kuri Perezida Kabila ko atahirahira ngo arenze umunsi ntarengwa wo ku wa 19 Ukuboza 2016.
Icyo gikarito cy’umuhondo ngo gisobanura «kwihaniza» umukuru w’igihugu kugira ngo azabe yavuye ku butegetsi kuko manda ye izaba yarangiye mu Kuboza 2016.
Mu gutatanya abigaragambyaga Polisi y’Igihugu yakoresheje ibyuka biryana mu maso bakunze kwita ‘‘gaz lacrymogène’’ kugira ngo babashe kubatatanya.
Indi myigaragamyo ikaze yabaye mu Mujyi wa Beni aho abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bakoresheje ibyo bikarito by’umuhondo bamagana umugambi wo kugundira ubutegetsi Perezida Kabila.
Inama y’umushyikirano yahuje abanyekongo yashoje imirimo yayo ku 18 Ukwakira 2016 bemeje ko umukuru w’igihugu ari we Joseph Kabila yakomeza kuba Perezida w’igihugu kugeza amatora abaye akazakorana ihererekanyabubasha n’undi uzaba ucyuye igihe, kuko atemerewe kongera kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Abari muri iyo nama kandi bemeranya kandi ko guverinoma izaba iyobowe n’umuntu ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ari we Minisitiri w’Intebe.
Mu gihe cy’amezi 2 n’igice abanyekongo bari mu mishyikirano i Kinshasa, Bank-Moon Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Edem Kodjo Perezida w’Ubumwe bw’Afurika akaba n’Umukuru w’Igihugu cya Chad ndetse na Idriss Deby Itno umuhuza w’ibiganiro by’abanyekongo basabye ko abanyepolitiki gusenyera umugozi umwe birinda imvururu ko zakongera kuba mu baturage.
Muri iyo nama bemeje kandi ko hagiye gutegurwa amatora mu amezi atandatu ari imbere uhereye umunsi iyo nama ishojwe, aho mu Ukwakira 2017 ari bwo amatora agomba kuzaba aho kuba mu mwaka wa 2018 kuko ishyaka riri ku butegetsi PPRD ryabyifuzaga.
Perezida Joseph Kabila
Abazatorwa uhereye Ukwakira 2017 ni umwanya wa Perezida wa Repubulika, Inteko Ishinga Amategeko n’inzego zo mu Intara.
Umusomyi wacu i Goma muri RDC