• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Perezida Kagame yatanze isomo ku ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Perezida Kagame yatanze isomo ku ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2016 ITOHOZA

Perezida Kagame yatanze isomo ku iterambere ry’Abanyarwanda no gusohoka mu bibazo bya Jenoside banyuzemo, bikomoka ku miyoborere igendera ku mahitamo n’inyungu z’abaturage kandi hashyirwa imbere ubwiyunge nyabwo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira, mu ruzinduko rw’akazi agirira mu gihugu cya Mozambique, aho yaganiriye n’impuguke, abanyeshuri ba za kaminuza n’abashoramari bo muri icyo gihugu ku rugendo rw’u Rwanda mu bukungu no mu bwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yashimye uburyo bakiriwe, avuga ko u Rwanda na Mozambique bifite intumbero imwe yo kubaka ahazaza hafite abaturage bigenga kandi bateye imbere mu bukungu.

Yabasangije ishingiro ry’amahitamo y’u Rwanda, agaragaza ko ibyakorwaga byose byashingiraga ku byifuzo n’inyungu z’abaturage kandi hakabaho kwibaza niba bizunga Abanyarwanda cyangwa bizarushaho kubatanya.

Ati “Twagenaga ibyo dukora tugendeye ku byifuzo n’inyungu z’Abanyarwanda kandi tukabikomeraho.”

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda babonye ko bashobora guhangana n’ingaruka za Jenoside, bafata izindi ntego zasaga n’izidashoboka ariko zigerwaho.

Aha yatanze urugero rw’uburyo Abanyarwanda bize kwishakamo ibisubizo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane, bakagaragaza amahirwe mu ishoramari bafite nubwo hari abatarayabonaga.

Ati “Hoteli ya mbere y’inyenyeri eshanu ubu ni Serena Kigali, Kompanyi Nyarwanda y’indege, RwandAir. Ibyo byemezo byarafashwe nubwo hari abaterankunga n’abanyamabanki batabonaga ko havamo ubucuruzi. Ababihakanaga bari bafite ukuri mu buryo bw’ubucuruzi butagutse ariko baribeshyaga cyane urebeye mu buryo rusange bw’ubukungu bw’ahazaza h’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Abo batubuzaga kubaka cyangwa gushora imari ni bo basigaye buzuza intebe baka izo serivise.”

Yakomoje ku bwiyunge, agaruka ku buryo Abanyarwanda bashishikarijwe kugira uruhare rwo kubaka sosiyete nshya itandukanye n’iya mbere, himakazwa gushingira ubwiyunge ku gutanga ubutabera kugira ngo Abanyarwanda bongere kubana.

Yagarutse ku butabera bwunga agira ati “Mu myaka itagera ku 10, inkiko Gacaca zaciye imanza zigera kuri miliyoni ebyiri ubundi byagombaga gufata imyaka 100 ngo zicibwe n’inkiko zisanzwe.”

Perezida Kagame yavuze ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’u Rwanda, agaragaza ko buri wese arebwa n’imibereho ye myiza atiriwe ategereza uruhare rw’abanyamahanga n’abaterankunga.

Ku bijyanye n’imitangire ya serivisi no gukorera mu mucyo, Umukuru w’igihugu yashimangiye ko nta kindi abayobozi bagomba gushyira imbere uretse gukorera abaturage.

-4488.jpg

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda babonye ko bashobora guhangana n’ingaruka za Jenoside, bafata izindi ntego zasaga n’izidashoboka ariko zigerwaho

-4487.jpg

Bakurikira Ijambo kurindi rya Perezida Kagame

2016-10-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu amaze iminsi 5  yishwe

Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu amaze iminsi 5 yishwe

Ubwanditsi 11 May 2017
Ejo ku isaha ya 17 h 55  ku kibuga cy’indege ( Aéroport International de Paris-Charles de Gaulle  ) Padiri Tomas Nahimana yuriye indege  iza i Kigali ( Yavuguruwe )

Ejo ku isaha ya 17 h 55 ku kibuga cy’indege ( Aéroport International de Paris-Charles de Gaulle ) Padiri Tomas Nahimana yuriye indege iza i Kigali ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 24 Nov 2016
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Uganda: Gen Kale Kayihura ashobora gushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta, ubutasi n’ubugambanyi

Uganda: Gen Kale Kayihura ashobora gushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta, ubutasi n’ubugambanyi

Ubwanditsi 15 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania
Amakuru

Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Sep 2021
MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare
IMIKINO

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare

Ubwanditsi 01 Jun 2016
CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa
Amakuru

CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

Ubwanditsi 09 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru