Urukiko rwo mu nkengero z’umujyi wa Paris mu Bufaransa ruburanisha ubujurire bwa Capt. Pascal Simbikangwa, umunyarwanda wa mbere wakatiwe n’ubutabera bw’u Bufaransa azira uruhare muri jenoside yo mu 1994, kuri uyu wa Gatatu rwateye utwatsi ubusabe bwa Simbikakangwa bwo gutesha agaciro iburanisha rya mbere ryamukatiye gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu gutegura no gukora Jenoside.
Abunganira Simbikangwa mu rubanza rw’ubujurire, biteganywa ko ruzamara iminsi 32 mu Rukiko ruhana ibyaha ndengakamere rwa Saine-Saint-Denis i Bobigny, kuri uyu wa Kabiri ushize, rutangizwa bakaba baravuze ko bafite uburyo budahagije ugereranyije n’ubushinjacyaha, Parike ya Paris, ngo ifite ibyangombwa byose mu kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Urukiko rwo rwahise ruvuga ko atari rwo rufata icyemezo ku bigize urubanza rubereye, iburanisha rihita rikomeza habazwa ibibazo ku mwirondoro w’ushinjwa ufungiye kuva mu 2009 muri gereza ya Fresnes, hafi ya Paris.
Ingoro y’ubutabera i Paris
Uyu mugabo ukurikiranweho uruhare muri jenoside n’uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu, yari yakatiwe imyaka 25 y’igifungo. Uyu wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ariko akaza kuwuvamo nyuma y’impanuka yakoreye iShyorongi mu 1986, ashinjwa kuba mu mujyi wa Kigali ( Ubu ni PVK) aho yari afite iBiro muri Perezidansi ari we wateguye ahashinzwe za bariyeri zahagarikirwagaho Abatutsi bakicwa, kuba yaratanze amabwiriza yo kwica ndetse akanaha intwaro Interahamwe.
Sibyo gusa kuko Simbikangwa niwe wari ushinzwe gutoteza itangazamakuru ritavugaga rumwe na Leta, akaba yarahohoteye bikomeye abanyamakuru Sam Gody Nshimiyimana wa Kiberinka, na Boniface w’Umurangi n’abandi ba nyamakuru bitabye imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu iburanisha rya mbere mu rukiko rwa Paris, Simbikangwa ntiyahwemye koroshya uruhare rwe n’uko yumvaga ubwicanyi bwakorwaga icyo gihe. Simbikangwa ntiyatinye kuvuga ko kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994 nta murambo yigeze abona, mu gihe abantu basaga miliyoni bishwe muri icyo gihe.
Kuri uyu wa Gatatu mu rukiko nk’uko AFP ibyandika, Simbikangwa akaba yatangaje ko ibigize dosiye ye byose ari ibintu byahimbwe. Yagize ati: “Maze kumara imyaka 8 muri gereza mu Bufaransa, mu gihugu cy’uwaharaniye impinduramatwara Mirabeau, (…) iyo dosiye nta kirimo, nta buhamya nta bumwe bwakwizerwa.”
Muri uru rubanza rw’ubujurire biteganyijwe ko ruzasozwa kuwa 09 Ukuboza, hazumvwa abatangabuhamya bagera muri 50, bamwe muri bo bafungiye mu Rwanda bakaba bazumvwa hakoreshejwe ikizwi nka videoconference.
CPT Simbikangwa