Mu mudugudu wa Kora , Akagari ka Kora,Umurenge wa Gitega ho mu Karere ka Nyarugenge, umugabo witwa Nkurikiye bakunze kwita Paswale yasanzwe yapfuye bivugwa ko yishwe n’inzoga kuko ngo yaje aho yaguye yasinze cyane.
Bamwe mu baturage bari aho umurambo wa Nkurukiye wari uri babwiye Umuryango.rw dukesha iyi nkuru ko Nkurukiye yaje aho mu gitondo cya kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira,2016 ahagana mu ma saa tatu yasinze cyane ndetse ko bamuzi asanzwe ari umuzunguzayi w’inkweto mu Mujyi wa Kigali.
Aba babutage bakomeje bavuga ko Nkurikiye yari ameze nabi kuko yari yasinze cyane ndetse ko bagerageje kumuha amata ntibigire icyo bitanga.
Ngo nyuma mu ma saa sita z’amanywa abantu bari kuva ku muganda nibwo basanze uyu Nkurikiye yashizemo umwuka.
Ushinzwe Umutekano mu Kagari ka Kora , Steven Mugisha , yatangaje ko uyu Nkurikiye uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kivumu muri aka Kagari.
Mugisha yakomeje avuga ko amakuru bamaze kubona ari uko uyu Nkurikije yaje aha yaguye avuye kunywera mu Kabari k’uwitwa Habibu mu Gitega aho bivugwa ko yanywaga inzoga yitwa Jumong ndetse ko isindwe ryayo ariryo ryamuhitanye.
Ati’’Turi mu muganda nibwo twamenye ko uyu Nkurikiye yasinze yicaye imbere y’akabari k’uwitwa Mukeka nyuma turi kuva ku muganda nibwo abaturage badutabaje bavuga ko yitabye Imana’’
Polisi y’u Rwanda ikaba imaze kugera ahari uyu murambo wa Nkurikiye aho yatangiye iperereza ku rupfu rwe .