Bavuga ko hari abamara iminsi itatu badashyize inkono ku ziko babona abana bagiye kubapfiraho bagahitamo kwirukankana isahani mu baturanyi babo, bagira amahirwe bakabona iminsi iricumye.
Bamwe mu miryango y’abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya iravuga ko inzara ibavuzamo ubuhuha yatangiye kubakoresha ibyo batibwiraga.
Bimwe mu byo bavuga ko batangiye gukora kandi batarabitekerezaga birimo gusubira mu gihugu birukanwemo nabi ndetse no kwiyemeza umuco wo gusabiriza kandi ngo bibakoza isoni.
Kumara iminsi 3 nta nkono igera kuzi ko ngo ni byo bituma babona abana bagiye kubapfiraho bagahitamo kwirukankana isahani mu baturanyi babo, bagira amahirwe bakabona iminsi iricumye.
Baravuga ko gusabiriza nubwo bibatera ipfunwe ari yo nzira yonyine basigaranye bakesha amaramuko, kuko ngo n’uwabyangaga cyane abona umwana atangiye kurerembura agahaguruka agatangira gusabiriza.
Abaganiriye n’Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru ni bamwe mu miryango 10 y’abatujwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi mu Kagali ka Gitovu, aho bavuga ko babayeho ku bugenge bitewe no kubura imvura, kutagira ubutaka cyangwa itungo, ari byo bavuga ko byatumye imiryango igeze muri 3 ihitamo gusubira muri Tanzania.
Gusa bamwe muri bo baravuga ko gusubira muri Tanzania ari icyemezo kigayitse kuko ngo inabi bagiriwe bagateshwa imitungo yabo, ituma batizera ko yarangira, ari na cyo gituma hari abavuga ko bazemera bakazira inzara ariko bakaguma mu Rwanda.
Umwe yagize ati “Gusa bitewe n’ubuzima twari dufite tukiba muri Tanzania hari abo inzara yishe basubirayo, kuko tukiriyo twararyaga nta kibazo twari dufite rwose ntawaburaraga, ariko n’ubundi abajyayo baribeshya kuko njyewe nzemera nzire inzara ariko ndi mu gihugu cy’umutekano.”
Mugenzi we yunzemo ati “Nonose ko bantesheje inka zanjye, nkasiga inzu zajye arijye wabishatse nabwirwa n’iki niba n’ubundi batazongera bakampindukana? Nzaguma ino hari umutekano, ntawurengana urataka ugatabarwa iki ni igihugu cy’umutekano.”
Iyi miryango yemeza ko inzara yabaye rusange mu baturage bitewe n’izuba ariko ikavuga ko kuri yo ari umwihariko kuko ngo na mbere baryaga babikesha guca inshuro mu baturage basanze mu Rwanda.
Ryaziga Francois yagize ati “Nawe urabona uko bimeze hano imvura yagwaga tukabona aho guca inshuro mu baturanyi ariko ubu urajya kwaka akazi bakaguseka, bakakubwira ko na bo byabayobeye bitewe no kubura imvura.”
Bamwe mu miryango ivuga ko bimeze nabi bari kumwe n’abana babo (Ifoto/Nshimiyimana E)
Gusa Ryaziga avuga ko nubwo amapfa ari ikibazo bahuriyeho n’abandi baturage ngo cyabagizeho umwihariko nk’abantu bari basanzwe batunzwe n’abandi.
Ati “Nibura bo hari utwo basaruye kuko bafite imirima minini ariko twebwe ni aka karima ubona imbereye y’inzu nta handi dukura, nta tungo ngira ngo nawe urareba.”
Aba baturage bavuga ko hari igihe iminsi ishira ari 2 cyangwa 3 ntawe ushyize inkono ku ziko.
Muhawenayo Amina ati “Ubu twadukanye umuco wo gusaba kandi tutarigeze tubitekereza, kuko urabona umwana agiye kugupfiraho ugahaguruka wajya mu rugo rw’umuntu wavuga ko ushaka akazi akavuga ko ntaho yagukoresha, cyakora wamutekerereza uko bimeze ukabona wenda aragufunguriye.”
Gusa ngo nubwo gusaba atari umuco bishimira ngo niyo nzira yonyine yo kuramuka basigaranye.
Ati “Ngira ngo nta banga riri hano ushobora kwinjira mu bikoni byacu ukareba nawe ahantu baheruka guteka ntiwahayoberwa, iminsi irashira ari itatu udashyize inkono ku ziko, ariko wabona ugiye gupfa ukabungana isahane mu ngo z’abaturanyi ukabona ubonye icyo guha umwana.”
Nubwo bashima ukuntu bakiriwe mu Rwanda bavuga ko bakibakira babafashije byinshi ndetse ngo bakanabasezeranya kubaha inka ndetse n’ibiti byo kubabakira ibiraro bikazanwa ariko ngo bakaza kuyoberwa uko byaje kurangira.
“Rwose twakiriwe neza duhabwa amacumbi, baduha ibiryo ariko bari badusezeranyije ko bazaduha inka ndetse n’ibiti byo kubaka ibiraro biraza ariko ntawamenye uko byarangiye kugeza na n’ubu turacyategereje, kandi bahora batubwira ngo dutegereze.”
Nubwo aba baturage barira ayo kwarika bisa nk’aho ubuyobozi butemera ishingiro ryo kurira kwabo, kuko Umuyobozi w’Umurenge wa Kinazi agaragaza ko babafashije kwifasha.
Migabo Vital avuga ko bafashijwe gukemurirwa ibibazo by’ibanze birimo kubaha aho gutura ndetse ngo bakaba bafashwe kimwe n’abandi banyarwanda ku buryo batananirwa kwibeshaho.
Avuga kandi ko n’izindi gahunda z’igihugu zibahanze ijisho ati “Nta gahunda yihariye bafatirwa kuko bakiriwe kimwe n’abandi banyarwanda, twabahaye iby’ibanze, kandi dukomeza no kubafasha bari mu byiciro by’ubudehe nk’abandi, bagafashwa nk’abandi.”
Ku bijyanye n’inka bavuga ko bijejwe avuga ko inka koko bazibemereye ariko ko inka zigenda zitangwa gahoro gahoro uko zibonetse, bityo ko abo biri ngombwa n’ubundi bazazibona.
Yemera ko bitewe n’ibura ry’imvura inzara ari ikibazo bahuriyeho n’abandi ariko akavuga ko abashimira uburyo bagerageza kwifasha kimwe n’abandi abanyarwanda.
Gusa ku kijyanye n’ubutaka buto bavuga ko ari bwo shingiro ry’inzara bafite, avuga ko barimo babashakira aho bazahinga mu kabande ariko ko hari n’aho bari babahaye bakahanga bitewe n’uko ngo hari kure n’ubwo bo bavuga ko aho bari bahawe hari mu mirima y’abaturage.
Source : IZUBARIRASHE