Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Claude Musabyimana yasabye abaturage gufatanya kubungabunga umutekano abibutsa ko ari umusingi wa byose kuko aho utari nta terambere rirambye rishobora kuharangwa.
Ibi yabivuze ku itariki ya 1 Ugushyingo mu nama yagiranye n’abaturage bo mu karere ka Burera ; aho yaganiriye na bo ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano n’iterambere.
Umuyobozi w’iyi Ntara; wari hamwe n’abandi bayobozi barimo uyobora akarere ka Burera, Florence Uwambajemariya n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Alex Fata, yababwiye ko kubungabunga no gusigasira umutekano bisaba uruhare rwa buri wese; aho asabwa kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Yagize ati:”Ikigenderewe n’uko buri wese agira uruhare mu gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano, akaba asabwa kuba imboni yawo azirikana ko ari wo shingiro ry’imibereho myiza.”
Mu bindi yabasabye harimo kurangwa n’isuku, kwirinda amakimbirane n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kurengera ibidukikije, gufata amazi y’imvura ava ku mazu, no kwitabira ibikorwa by’iterambere muri rusange.
Mbere yo guhura n’abaturage, Umuyobozi w’iyi Ntara yayoboye inama y’umutekano itaguye yibanze ku guteza imbere ubufatanye n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Umuyobozi w’iyi Ntara yasuye kandi ahari kubakwa Kaminuza y’Ubuzima, aha hakaba ari mu murenge wa Butaro.