• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Intumwa za Sudani y’Epfo zashimye iterambere ry’isoko ry’imigabane mu Rwanda

Intumwa za Sudani y’Epfo zashimye iterambere ry’isoko ry’imigabane mu Rwanda

Ubwanditsi 05 May 2016 Mu Mahanga

Itsinda ryavuye mu gihugu cya Sudani y’Epfo riyobowe n’umujyanama wa Perezida wa Sudani mu by’ubukungu, Aggrey Tisa Sabuni basuye ikigo gishinzwe isoko ry’mari n’imigabane mu Rwanda (CMA), bashima Leta y’u Rwanda ku ruhare yagize mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu.

Uwari uhagarariye iryo tsinda, Sabuni yashimiye CMA ndetse n’u Rwanda muri rusange, yagize ati “Ndashima by’umwihariko Leta y’u Rwanda ku guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane no mu gutanga amahirwe ku bigo bitandukanye ngo biryifashije bibona imari ndetse no gufasha abantu batandukanye gukoresha iri soko mu kwizigamira no kwiteza imbere muri rusange.

Yongeyeho ati “Nta gihugu cyigeze gitera imbere kidafite ubushobozi bukomeye mu nzego zitandukanye harimo ubuzima, uburezi n’ubukungu kandi ntidushobora kubigeraho tutifashishije inshuti zacu nk’u Rwanda, akaba ari nayo mpamvu yatumye twinjiye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) twashakaga kuzamura ubukungu bwacu n’ubucuruzi kuko ikibazo cy’ubushobozi buke ari imbogamizi idukomereye muri Sudani ya majyepfo bitewe ni mpamvu za mateka.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe iby’imari n’imigabane mu Rwanda (CMA), Eric Bundugu yasobanuriye abari bagize iryo tsinda amavu n’amavuko ya CMA imbogamizi bagiye bahura nazo ndetse n’ibyo bamaze kugeraho kuva CMA ishinzwe.

Bwana Bundugu yagize ati “Isoko ry’imari n’imigabane rizakomeza kwaguka kuko benshi bahabona inyungu y’igihe kirekire haba ku mari cyangwa ku mpapuro mvunjwafaranga (bonds) zaguzwe. Byitezwe kandi ko iri soko rizakomeza kugira uruhare mu kongera ubukungu mu Rwanda no mu karere.”

-2759.jpg
Inshingano z’ingenzi za CMA harimo gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, gutegura imishinga ya politiki yerekeye isoko ry’imari n’imigabane, kugira inama Guverinoma kuri politiki yerekeranye n’isoko ry’imari n’imigabane, kuzamura imyumvire y’abaturarwanda ku bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane no kuriteza imbere, gushyiraho gahunda z’ibikorwa no gukora ubushakashatsi kugirango CMA irusheho kuzuza inshingano zayo.

-2760.jpg
Mu bindi harimo gushyiraho amahame n’amabwiriza arebana n’isoko ry’imari n’imigabane, gushyiraho amabwiriza agenga ubucuruzi bw’imari n’imigabane,hakurikijwe itegeko rigenga isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, gucunga no kugenzura ibikorwa byose by’ubucuruzi bw’imari n’imigabane kugirango hashimangirwe imyitwarire ikwiye ku isoko ry’imari n’imigabane.

Magnifique MIGISHA

2016-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Ubwanditsi 04 Sep 2025
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Ubwanditsi 03 Jul 2019
Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.

Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.

Ubwanditsi 22 Apr 2021
Nyuma yo gusesa Minisiteri y’umutekano abari abakozi bayo barerekeza he?

Nyuma yo gusesa Minisiteri y’umutekano abari abakozi bayo barerekeza he?

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano
INKURU NYAMUKURU

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano

Ubwanditsi 12 May 2019
Agashya mu mikino Olympic: Umukobwa ukinira ikipe ya Brazil yasabwe numukobwa bakundana ko yazamubera umugore hagati mu kibuga nyuma yaho bari bamaze gutsindwa
IMIKINO

Agashya mu mikino Olympic: Umukobwa ukinira ikipe ya Brazil yasabwe numukobwa bakundana ko yazamubera umugore hagati mu kibuga nyuma yaho bari bamaze gutsindwa

Ubwanditsi 09 Aug 2016
AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya
Amakuru

AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya

Ubwanditsi 29 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru