• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Huye-Nyamagabe: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Huye-Nyamagabe: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 11 May 2016 Mu Mahanga

Mu kagari ka Matyazo, ko mu murenge wa Ngoma, akarere ka Huye, ku itariki ya 9 Gicurasi 2016, habereye igikorwa cyo kwangiza litiro 1238 za Muriture nyuma yo gufata abantu 9 bayicuruza ndetse n’ibikoresho bifashisha mu kuyikora, byose bikaba byarafatiwe mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo kuri uriya munsi, aho ababifatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

Igikorwa cyo kubyangiza cyari kiyobowe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Karegeya kitabirwa n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Akagari ka Matyazo; nyuma yo kwigishwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, amategeko ahana abafashwe babinywa, babitunda n’ababicuruza kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Igikorwa nk’iki kandi, cyabereye mu karere ka Nyamagabe, aho ku italiki ya 8 Gicurasi, nyuma y’umukwabu wakorewe mu kagari ka Rugogwe mu murenge wa Uwinkingi, uwabifatanywe witwa Bazimaziki Bonaventure akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kitabi.

Mu butumwa bwe, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, SP Karegeya yagize ati:”Ibi biyobyabwenge byangijwe uyu munsi kimwe n’ibindi muri rusange biri mu bishobora gutera ababinyoye uburwayi no gutuma bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa kubigiramo uruhare, ibyo bikorwa bikaba bibangamira ituze rya rubanda.”

Yasabye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo kugira ngo barusheho kurwanya ibiyobyabwenge kandi bakumire ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke batanga amakuru ku gihe, yatuma gikumirwa cyangwa kirwanywa ndetseo abagikoze cyangwa abategura kugikora bakaba bafatwa batararenga umutaru.

SP Karegeya yasobanuriye abaturage bitabiriye icyo gikorwa ko bamwe mu bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, urugomo, no gusambanya abana babiterwa ahanini n’uko baba banyoye ibiyobyabwenge nka biriya byangijwe.

Yagize ati:” Bigira ingaruka ku bwenge bw’uwabinyoye ari nayo mpamvu akora cyangwa agira uruhare mu byaha bitandukanye.”

Asobanura ingaruka mbi zabyo, SP Karegeya yagize ati :”Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Ingaruka mbi zindi zirimo ni uko ubifatiwemo afungwa akanacibwa amande, ibyo bikaba bimuteza ubukene n’umuryango we.”

Yavuze ko abafatanywe biriya biyobyabwenge bazashyikirizwa ubushinyacyaha, akaba agira inama abaturage yo kujya banywa kandi bacuruza ibinyobwa byemewe.

Asoza, SP Karegeya yabwiye abari aho ko Muriture kimwe n’izindi nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zashyizwe ku rutonde rw’iiyobyabwenge n’Iteka rya Ministri w’Ubuzima nimero 20/35 ryo kuwa 09 Kamena 2015 kandi abibutsa Ingingo zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda; aho ingingo ya 593 ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko, naho iya 594 ikavuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

2016-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu yatumye  Me Bernard Ntaganda yongera gutabwa muri yombi

Impamvu yatumye Me Bernard Ntaganda yongera gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 08 May 2016
Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Urugendo rwa mbere rwa Perezida Magufuli hanze y’igihugu arukoreye mu Rwanda

Urugendo rwa mbere rwa Perezida Magufuli hanze y’igihugu arukoreye mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ubwanditsi 18 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe
HIRYA NO HINO

Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe

Ubwanditsi 08 May 2018
Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.
Amakuru

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Ubwanditsi 28 Apr 2021
CHARLY na NINA basuye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi banabonana na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe
MULTIMEDIA

CHARLY na NINA basuye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi banabonana na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Ubwanditsi 16 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru