• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Huye-Nyamagabe: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Huye-Nyamagabe: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 11 May 2016 Mu Mahanga

Mu kagari ka Matyazo, ko mu murenge wa Ngoma, akarere ka Huye, ku itariki ya 9 Gicurasi 2016, habereye igikorwa cyo kwangiza litiro 1238 za Muriture nyuma yo gufata abantu 9 bayicuruza ndetse n’ibikoresho bifashisha mu kuyikora, byose bikaba byarafatiwe mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo kuri uriya munsi, aho ababifatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

Igikorwa cyo kubyangiza cyari kiyobowe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Karegeya kitabirwa n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Akagari ka Matyazo; nyuma yo kwigishwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, amategeko ahana abafashwe babinywa, babitunda n’ababicuruza kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Igikorwa nk’iki kandi, cyabereye mu karere ka Nyamagabe, aho ku italiki ya 8 Gicurasi, nyuma y’umukwabu wakorewe mu kagari ka Rugogwe mu murenge wa Uwinkingi, uwabifatanywe witwa Bazimaziki Bonaventure akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kitabi.

Mu butumwa bwe, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, SP Karegeya yagize ati:”Ibi biyobyabwenge byangijwe uyu munsi kimwe n’ibindi muri rusange biri mu bishobora gutera ababinyoye uburwayi no gutuma bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa kubigiramo uruhare, ibyo bikorwa bikaba bibangamira ituze rya rubanda.”

Yasabye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo kugira ngo barusheho kurwanya ibiyobyabwenge kandi bakumire ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke batanga amakuru ku gihe, yatuma gikumirwa cyangwa kirwanywa ndetseo abagikoze cyangwa abategura kugikora bakaba bafatwa batararenga umutaru.

SP Karegeya yasobanuriye abaturage bitabiriye icyo gikorwa ko bamwe mu bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, urugomo, no gusambanya abana babiterwa ahanini n’uko baba banyoye ibiyobyabwenge nka biriya byangijwe.

Yagize ati:” Bigira ingaruka ku bwenge bw’uwabinyoye ari nayo mpamvu akora cyangwa agira uruhare mu byaha bitandukanye.”

Asobanura ingaruka mbi zabyo, SP Karegeya yagize ati :”Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Ingaruka mbi zindi zirimo ni uko ubifatiwemo afungwa akanacibwa amande, ibyo bikaba bimuteza ubukene n’umuryango we.”

Yavuze ko abafatanywe biriya biyobyabwenge bazashyikirizwa ubushinyacyaha, akaba agira inama abaturage yo kujya banywa kandi bacuruza ibinyobwa byemewe.

Asoza, SP Karegeya yabwiye abari aho ko Muriture kimwe n’izindi nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zashyizwe ku rutonde rw’iiyobyabwenge n’Iteka rya Ministri w’Ubuzima nimero 20/35 ryo kuwa 09 Kamena 2015 kandi abibutsa Ingingo zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda; aho ingingo ya 593 ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko, naho iya 594 ikavuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

2016-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Nov 2021
Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Ubwanditsi 14 Feb 2022
2015 Irangiye Kagame ari we ukunzwe kurusha izindi nzego mu Rwanda – Min Murekezi

2015 Irangiye Kagame ari we ukunzwe kurusha izindi nzego mu Rwanda – Min Murekezi

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Kigali : Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari zitangiye Igihugu

Kigali : Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari zitangiye Igihugu

Ubwanditsi 02 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo
INKURU NYAMUKURU

Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo

Ubwanditsi 17 Jun 2018
Papa Francis yasabye  imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 20 Mar 2017
Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda Publish Date: Mardi 31 Octobre 2017
Amakuru

Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda Publish Date: Mardi 31 Octobre 2017

Ubwanditsi 31 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru