Gukaza ubukangurambaga n’ibikorwa birwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda byatumye hafatwa abashoferi 8, bivugwa ko bageragezaga guha ruswa abapolisi ngo bareke kubacisha ibihano bijyanye n’amakosa yo mu muhanda bari bafite.
Abakekwa barimo Jean Bosco Ndabarinze w’imyaka 43, Safari Jean de Dieu w’imyaka 31 bafashwe ku italiki ya mbere Ugushyingo I Nyamirambo barimo gutanga ruswa y’amafaranga 150,000.
Umuvugizi wa Polisi ,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda atangaza ko, Ndabarinze na Safari barimo gukora ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, batanze iriya ruswa nyuma yo gutsindwa bagirango amazina yabo asohoke ku rutonde rw’abatsinze.
CIP Kabanda yagize ati:” Bahise batabwa muri yombi bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo , ibyo batangaga byarafatiriwe ngo bizafashe mu iperereza.”
Yongeyeho ati:” Abandi 6 bakekwa , bakora akazi ko gutwara imodoka, bose bafashwe bagerageza gutanga ruswa ziri hagati y’amafaranga 2000 na 3000 nyuma yo gufatirwa mu makosa yo mu muhanda atandukanye.”
Barimo uwitwa Twagirayezu Karegeya, wahagaritse imodoka ye ahatemewe mu gasanteri k’ubucuruzi ka Gakenke,mu karere ka Gakenke.
Abandi 5 bose bafatiwe muri Kigali ni Nkeshimana Francois, watanze ruswa y’ibihumbi 12, Murerente watanze 5,000; Twagirimana Eric watanze 3,000, Tuyishimire Patrick watanze 5,000 na Mahoro Desire watanze 3,000.
CIP Kabanda yagize ati:” Turi ku mihanda kubw’umutekano w’abaturage ,si uguhabwa ruswa ngo dushyire ubuzima bwabo mu kaga; iyi ngeso imenyerewe mu bashoferi igomba guhagarara kandi biroroshye, bakurikize amategeko agenga umuhanda, bahe agaciro ubuzima bw’abandi kandi bace mu nzira zemewe bahabwe serivisi.”
Yongeyeho ati:”Kwica amategeko no kugerageza gutanga ruswa ngo wigendere udahanwe bigushyira mu bibazo kuko igihano kigenewe ikosa ryo mumuhanda ari amende mugihe utanze ruswa we igihano ahabwa ari gufungwa.”; aho yongeyeho ko bariya batandatu banahaniwe amakosa y’umuhanda bakoze.
Yarangije agira ati:” Polisi y’u Rwanda ntiyihanganira ruswa n’ibijyanye nayo kandi indangagaciro igenderaho zirayibuza. Nta mbabazi tuzagirira uwo ari we wese uzagura serivisi cyangwa uzagerageza kubona ibyo atemerewe .”
RNP