Abahanga mu by’ikirere batubwira ko agace duherereyemo kagizwe n’imibumbe umunane twavuga iyi si dutuyeho, Mars, Venus n’indi. Mu minsi ishize hatangajwe ko havumbuwe umubumbe wa cyenda ariko ntibiremezwa neza.
Uko rero iyo mibumbe iteye hari ibindi bintu bigiye biyigaragiye muri byo hari ibibuye bigenda bikurikira umuvuduko wayo mu cyongereza nibyo bita “asteroids”.
Ikigo NASA cy’abanyamerika gikurikiranira hafi ibyo mu kirere kivuga ko ubu bamaze kuvumbura asteroids 15.000 zizenguruka hafi y’ isi dutuyeho. Muri rusange habaruwe izirenga 580.000 ngo inyinshi ziri hagati y’umubumbe wa Mars na Jupiter.
Amakuru rero yatanzwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo NASA bwana Charles Boden, yatangarije itsinda rihagarariye Leta y’Amerika mugihe bari bagiye guhabwa rapport kunyigo nshya yasohotse kubijyanye naya mabuye azenguruka mu kirere. Mu gihe bahabwaga ibisobanuro, umwe mubari bagize iryo tsinda yabajije ikibazo asaba ko bagerageza gutanga ingero ku kintu batekereza ko cyabaho kugira ngo bumve neza ingaruka byabyara. Yagize ati tugerageze gutekereza ko hari ikibuye kimanutse kigana Los Angels, ati ari gito mwabimenyesha abantu mugihe kingana iki cg hakwangirika ibintu bingana iki?
Boden yahise abasubiza ko igihe aho kigeze atari ugukekeranya cg guteganya. Yagize ati ahubwo mu mbaze igihe ibiri munzira byerekeza ku isi aho bigeze.
Umuyobozi wa NASA bwana Charles Boden yababwiye ko hari asteroids ziri munzira zigana ku isi ati ndetse hari izishobora kugwa na New York.
Naho Thomas Zurbuchen yabwiye abari aho ko ubushakashatsi buhanitse burimo gukorwa ngo barebe uko bahangana nibyo bibazo ati ariko ntitwabura kubabwiza ukuri ko icyo kibazo kiriho ati:”Ntagushidikanya hari igihe zizagwa ku isi”.
Iryo tsinda ryamubajije icyakorwa ngo babe babuza ibyo bibuye kuzahagwa hakoreshejwe uburyo bwo kukiyobya cg kugisenyera mu kirere. ? Ngo yariyumviriye mu magambo make ngo arababwira ati: “Musenge gusa”.
Yasobanuye ko gusa Atari vuba aha bishobora kuzaba bigeze ku isi kuko biratandukanye mu bunini. Ati: Hari ibifite 300 kugeza kuri 800ft n’ibindi binini cyane bifite nka kilometer 10. Yongeyeho ko babonye hari ikibuye kinini kigiye kugera ahantu runaka ku isi ko icyo gihe abantu bahabwa igihe kingana n’iminsi itatu ngo babe barangije guhunga aho bari. Yavuze ko byaterwa n’ingano yacyo naho ubundi kubiyobya ngo ntabwo ari ikibazo cyoroshye bitewe n’umuvuduko biba bifite.
Batanze ibisobanuro bavuga ko asteroids ntoya nazo ari ikibazo gikomeye kuko zo badashobora kuzigenzura kubera n’ubwinshi bwazo ngo bajya kubona bakabona zigeze ku isi.
Batanze urugero rwa asteroid yaguye mu mugi witwa Chelyabinsk mu Burusiya hari tariki ya 15/2/2013. Iyo asteroid ikaba yaranganaga na metero 18 (50ft) yaje itunguranye ifite umuvuduko uri hagati ya kilometero 60.000 – 69.000 ku isaha. Icyo kibuye cyakomerekeje abantu ibihumbi ndetse ikamenagura ibirahure by’amazu hafi umugi wose. Bavuze ko kari gato kuburyo indorerwamo za telescope bakoresha babigenzurira mu kirere itigeze iyibona. Ngo asteroid nini ishobora kwangiza ibintu bisumba nibyo bombe bateye Hiroshima.
Umutekano w’isi rero uragenda ugerwa kumashyi uko biriya bibuye biyegera.
Biracyaza………
Hakizimana Themistocle