Kuri uyu wa Kane Tariki ya 17 Ugushyingo 2016, nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yagize Samy Badibanga, Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi mike uwari usanzweho yeguranye na guverinoma yose.
Ibi byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu ko uyu mwanya uhawe Samy Badibanga, ndetse ko ari itegeko rigenwa na Perezida wa Repubulika, uyu mugabo akaba awuhawe ari uwo mu ishyaka ritandukanye n’irya Perezida.
Perezida Kabila Kabange
Ku wa kabiri w’iki cyumweru nibwo Perezida Kabila yari yatangaje ko azashyiraho Minisitiri w’Intebe uzabasha gutegurira abaturage amatora muri iki gihe cy’imyaka ibiri yiyongereye ku gihe yari agenewe dore ko manda ye yari kurangira uyu mwaka none akaba azageza 2018.
Samy Badibanga, asanzwe abarizwa mu ishyaka UDPS, by’umwihariko akaba ari umwe mu bakoze akazi katoroshye mu kwamamaza M. Tshisekedi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2011.
Samy Badibanga, akaba ari mu bashyize umukono ku masezerano Kabila yagiranye n’andi mashyaka yo gushyiraho inzibacyuho y’imyaka 2 azakomeza kuyobora ariko Minisitiri w’intebe akaba ari uwo mu rindi shyaka.
Samy Badibanga Minisitiri w’Intebe mushya wa Congo