• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.

Ubwanditsi 31 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Muri iki cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, muri Kigali Arena hasozwaga irushanwa rya Basketball Africa League ryahuzaga amakipe 12 yo ku mugabane wa Afurika , ni irushanwa ryatangiye tariki ya 16 kugeza kuya 30 Gicurasi 2021 ryasojwe ikipe ya Zamalek yo mu gihugu cya Misiri itwaye igikombe nyuma yo gutsinda US Monastir amanota 76-63.

Muri uyu mu kino wa nyuma, ikipe ya Zamalek ntabwo yatangiye neza kuko ikipe ya US Monastir yo mu gihugu cya Tuniziya yatsinze agace ka mbere ku manota 22 kuri 17 ya Zamalek, gusa mu gace ka kabiri ikipe yo mu Misiri ya Zamalek yagatsinze ku manota 27 kuri 20, bityo amakipe ajya kuruhuka ikipe ya Zamalek ikoze amanota 44 kuri 42 ya US Monastir.

Amakipe yombi avuye kuruhuka habayeho guhatana cyane kuko hakozwe amanota makeya ku mpanze zombi ubwo bakinaga agace ka gatatu, kuko ikipe ya Zamalek yakoze amanota 11 ku manoya 9 ya Monastir, mu gace ka kane nibwo Zamalek yagaragaje imbara nyinshi kuko yakoze amanota 21 kuri 12 ya Monastir bityo umukino wose urangira ikipe y’abanya Misiri ya Zamalek ikoze amanota 76 kuri 63 ya US Monastir.

Umukinnyi w’irushanwa yabaye Wallace Walter Hodge wa Zamalek, ahabwa igihembo cyitiriwe Hakeem Olajuwon nyuma yo kugira impuzandengo y’amanota 15,5, impuzandengo y’imipira yatanze kuri bagenzi be ikavamo amanota ingana na 5,7 no gusama imipira yahushijwe n’ikipe bahanganye ku mpuzandengo ya 5.

Mugenzi we bakinana, Anas Osama Mahmoud yabaye umukinnyi witwaye neza mu kugarira, ahabwa igihembo cyitiriwe Dikembe Mutombo mu gihe Makrem Ben Romdhane wa US Monastir yahawe icy’umukinnyi wagaragaje koroherana cyitiriwe Manute Bol.

Mu wundi mukino wabanje wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Patriots BBC yari iharagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League risozwa kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena, yabaye iya kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda yo muri Angola amanota 97 kuri 68.

2021-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubwanditsi 05 Nov 2020
Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ubwanditsi 24 May 2025
Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Ubwanditsi 16 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urupfu rwa Radio rukomeje gutuma Jose Chameleone akubita agatoki ku kandi ese bihatse iki ?
SHOWBIZ

Urupfu rwa Radio rukomeje gutuma Jose Chameleone akubita agatoki ku kandi ese bihatse iki ?

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC
Amakuru

Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Ubwanditsi 07 Jan 2025
Kamonyi: Urubyiruko  rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Kamonyi: Urubyiruko rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 03 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru