Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yihanganishije abaturage bo mu gihugu cya Cuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro witabye Imana mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2016.
Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter, yavuze ko Fidel Castro yaranzwe n’ibikorwa byo guharanira kwibuhora kw’AbanyaCuba.
Yagize ati “Naruhukire mu mahoro Fidel Castro, umurwanyi w’udatezuka wabayeho ubuzima bwose mu guharanira kwibohora. Twihanganishije abaturage ba Cuba mu kababaro barimo.”
Fidel Alejandro Castro Ruz benshi bazi nka Fidel Castro, yari umunyepolitiki wo muri Cuba ndetse n’impirimbanyi y’impinduramatwa wayoboye Repubulika ya Cuba nka Minsitiri w’Intebe kuva mu 1959 kugeza mu 1976 nyuma aza kuba Umukuru w’igihugu kuva mu 1976 kugeza mu 2008.
Fidel Castro yaherukaga kugaragara mu ruhame muri Mata uyu mwaka ubwo ishyaka rye ryizihizaga umunsi mukuru, nyuma y’igihe kinini afite intege nke ndetse anasezeye politiki.
Murumuna wa Fidel Castro ari na we Perezida w’iki gihugu akaba yaramusimbuye muri 2008, ni we witangaje urupfu rwe, aho yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu umurambo utwikwa ivu rye rikabikwa, ndetse akaba yatangaje ko igihugu kigiye mu cyunamo cy’iminsi 9.
Fidel Castro yanaranzwe guhangana bikomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.