• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

Ubwanditsi 23 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Urwibutso rwo mu Gatumba rushyinguyemo imibiri 166 y’abanyamulenge bishwe mu ijoro rya tariki ya 13 Kanama 2004, rukaba ruherereye muri Komini Mutimbuzi, mu ntara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi, akaba ari hafi n’umupaka wa Kongo. Nkuko byatangajwe n’abatangabuhamya baturiye urwibutso ibikorwa byo gushinyagurira uru rwibutso byakozwe n’imbonerakure bakoresheje ibara ry’ubururu. Ibi bikaba byarabaye tariki ya 10 Ukuboza naho umukuru wa Zone ya Gatumba we ku mugaragaro yivugiye ko uru rwibutso rubangamiye amateka ya CNDD FDD.

Usibye gusiga irangi, inkingi zifashe uru rwibutso bazikuyeho ndetse bajugunya n’indabo zari zashyizweho tariki ya 14 Kanama ubwo habaga umuhango wo kwibuka ubu bwicanyi ku nshuro ya 16. Iki gikorwa cyo gushinyagurira urwibutso cyateguwe mu nama yabaye tariki ya 8 Ukuboza aho abo muri CNDD FDD bakomoka mu Gatumba batangaje ko batagishaka urwibutso rw’abanyamulenge ku musozi wabo, bityo bemeza ibikorwa byo gushinyagurira uru rwibutso. Ku rwego rw’igihugu CNDD FDD yemeje ko uru rwibutso rusenywa.

Abaturage baremezako umukuru wa zone yabujije abantu kugera kuri uru rwibutso, aho yemeje ko uzafatwa yarusuye azafungwa. Ibi kandi birareba n’abafite imiryango ishyinguwe muri uru rwibutso. Imbonerakure zashyizwe ku rwibutso kugirango aya mabwiriza ashyirwe mu bikorwa kandi zihembwa na Leta. Abajijwe n’itangazamakuru kuri iki cyemezo, Hassan Ntahetwa yemeje ko aribyo ko icyemezo cyavuye hejuru ariko nawe yongeraho ko uru rwibutso rw’Abanyamulenge rupfobya amateka y’’u Burundi nta bizobanuro atanze.

CNDD FDD mbere yuko yinjira muri Leta yakoze ubwicanyi butandukanye aho abantu bashyinguwe hamwe bagakorerwa urwibutso bityo bikaba ari ibimenyetso idashaka kureba mumaso yayo mu gihe iri ku butegetsi.

Tariki ya 21 Ukwakira, ubwo imiryango y’abanyeshuri b’abatutsi bishwe ku ishuri rya Kibimba tariki ya 21 Ukwakira 1993 bajyaga kwibuka abana babo, batunguwe nuko ubuyobozi bw’intara ya Gitega bwahagaritse icyo gikorwa.

                              Urwibutso rwa Bugendana

Tariki ya 23 Nyakanga 1996, CNDD FDD yishe abatutsi basaga 320 bagizwe n’abagore n’abana mu nkambi Abatutsi bari bahungiyemo bahunga CNDD FDD.

Amakuru agera kuri Rushyashya nuko CNDD FDD ishaka gusibanganya amateka bityo inzibutso zigaragaza ubwicanyi yakoze zikaba zigomba gusenywa harimo n’urugaragaza ubwicanyi bwakorewe abaseminari 40 i Buta.

2020-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Ubwanditsi 19 Feb 2018
Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Ubwanditsi 23 Jun 2023
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Ubwanditsi 14 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 01 Oct 2025
Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 
Amakuru

Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 

Ubwanditsi 06 Nov 2020
Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC
Amakuru

Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC

Ubwanditsi 19 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru