Perezida Paul Kagame, yahawe igihembo gikomeye cyatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera uruhare imiyoborere ye igira mu kurengera ibidukikije, nka kimwe mu bihembo byatangiwe mu nama yiga ku rusobe rw’ibinyabuzima iri kubera mu mujyi wa Cancún muri Mexico.
Iki gihembo kizwi nka ‘Champions of the Earth award’ cyagenewe Perezida Kagame cyashyikirijwe Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2016.
‘Champions of the Earth’, ni ibihembo ngarukamwaka bihabwa abantu batandukanye barimo abayobozi muri za guverinoma, imiryango itari iya leta n’abikorera, bagira uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije.
Kuva byatangira gutangwa mu myaka 12 ishize, bimaze guhabwa abantu 78 bari mu nzego zinyuranye.
Itangazo ryagenewe abanyamakuru rivuga ko iki gihembo cyagenewe Perezida Kagame kigamije gushimira u Rwanda kuri gahunda zitandukanye zirimo kurwanya iyangizwa ry’amashyamba, kubungabunga ibishanga, kubungabunga icyanya gituwe n’ingagi, kuba igihugu cya mbere ku Isi cyaciye burundu ikoreshwa ry’amashashi no kwakira inama yemerejwemo ivugurura ry’amasezerano ya Montreal, azatuma hagabanywa dogere 0.50C ku bushyuhe bw’Isi, mbere y’uko iki kinyejana kirangira.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubidukikije, Erik Solheim yavuze ko Perezida Kagame atanga urugero rw’imiyoborere ikenewe ngo ibihugu bigire iterambere ridasigana no kurengera ibidukikije.
Ati “Perezida Kagame atanga urugero ry’imiyoborere ikenewe ku Isi mu guhangana n’ingorane zishingiye ku bidukikije duhura nazo uyu munsi n’abazadukomokaho. Yashyize kurengera ibidukikije muri gahunda zo kwitabwaho mu iterambere ry’u Rwanda, yimakaza imyumvire ko kwita ku bidukikije ari ingenzi mu busugire bw’ubukungu n’imibereho myiza yacu.’’
“Gahunda y’u Rwanda yo kongera kubaka ibidukikije ni igihamya ko kwita ku bidukikije bishobora kubyazwa amafaranga no guhaza ibyifuzo by’abaturage bari gutera imbere. Muri make imiyoborere n’icyerekezo bya perezida Kagame byerekanye ko ibihugu biharanira inyungu iri mu gutuma bidukikije bikomeza gusagamba.’’
Ubukungu bw’u Rwanda n’abarutuye bishingiye ku bidukikije birimo ubutaka, amashyamba, amazi n’ibyanya bibungabunzwe, kuko bitanga amahirwe y’ubuhinzi, uburobyi, ingufu n’ubukerarugendo.
Gusa iyo mitungo kamere iri ku gitutu gikomeye kubera abaturage bari kwiyongera, ikoreshwa ryabyo mu buryo budakwiye, isuri itwara ubutaka, kwangiza amashyamba n’ihindagurika ry’ibihe. Gusa u Rwanda ngo rwanabaye icyitegererezo mu iterambere hitawe no ku bidukikije, kugabanya ubukene no gufasha buri wese kumva ko afite inshingano zo kurengera ibidukikije.
Perezida Kagame aheruka kuvuga ko “Ibidukikije biri ku izingiro ry’iterambere ry’u Rwanda’’ ku buryo mu gusigasira umurage bafite birimo ingagi n’amashyamba yo hambere kandi buri wese akumva ko ari inshingano ze, bizazanira ubukungu abaturage bose muri rusange.
Mu kubungabunga ibidukikije, u Rwanda rwabashije guhuza imbaraga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda mu kongera gusana no kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ituwe n’ingagi z’imisozi yari itangiye kwangirika, ubu ni isoko ikomeye y’amadovize asarurwa n’ibyo bihugu.
Perezida Kagame yahawe igihembo hamwe n’abandi mu zindi nzego, barimo Umuhinde Afroz Shah,Ikigo cy’ingufu cyo muri Maroc, Moroccan Sustainable Energy Agency, MASEN, Umuhanga mu binyabuzima wo muri Mexique, Jose Sarukhan Kermez, Leyla Acaroglu wo muri Australia na Berta Cáceres wo muri Honduras, uhawe iki gihembo yaritabye Imana muri Werurwe 2016.
Perezida Paul Kagame atera igiti