• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza

Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 14 Dec 2016 ITOHOZA

Faustin ’Kunde’ Gashugi wahoze mu gisirikare cy’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), afite ipeti rya Sergent- Major, yagarutse ku nzira ndende yanyuzemo nk’umusirikare by’umwihariko mu mashyamba ya Congo, ahishura kimwe mu byatumye umutwe wa FDLR utagera ku ntego yawo kikanatuma yitandukanya na wo akiyemeza gutaha mu Rwanda.

Kuri uyu wambere tariki 12 Ukuboza, Kunde yasangije ayo mateka urubyiruko rugera kuri 800 ruba mu Rwanda no mu mahanga, rwitabiriye itorero Urunana rw’Urungano ririmo kubera i Gabiro.

Yagarutse ku mateka y’intambara yo kurwanya inyenzi i Gabiro na Ryabega, abwira urubyiruko ko kimwe mu byatunguye abazayirwa bari baraje kubafasha babwirwa ko bagiye kurwana n’Abagande, ari ugusanga abo barwanya [Inkotanyi] ari Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda. Ibi ngo byababereye urusobe bakabwirana ngo ‘Intambara irakomeye’, bikatuma basubira iwabo.

Kunde yakomoje ku mateka ye mu mashyamba ya Congo ari mu mutwe wa FDLR, uko bagerageje kugaruka gutera u Rwanda banyuze za Cyangugu n’ahandi bagakubwitwa inshuro kenshi n’Inkotanyi.

Intandaro yo gutsindwa kwa FDLR

Muri icyo kiganiro, Kunde yagarutse ku ntambara zitandukanye barwanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Congo Brazzaville. Kimwe mu bintu atazibagirwa, ni uburyo bihuje ari ibihugu bine, bagafashwa na Laurent Kabila, akabaha n’ibikoresho bikomeye ariko bagatsindwa n’Inkotanyi zitari zifite ibikoresho bihambaye.

Ati “Twarwanye n’Inkotanyi turi Interahamwe na Ex FAR zigera 5000, Abanyangola 2500, Abanyazimbabwe 8000 na Namibia 3500 ndetse dufite n’intwaro zikomeye cyane. Inkotanyi zari zifite intwaro ziciriritse ziradukubita, twajya imbere tukumva ngo inyuma hafashwe.”

Yakomeje avuga ko uku gutsindwa kose kwagizwemo uruhare n’ubwumvikane buke bwa Mugaragu na Mudacumura bari bayoboye urwo rugamba.

Kunde avuga ko amacakubiri ya Kiga-Nduga (Abakiga n’Abanyenduga) ariyo yatumye abarwanyi ba FDLR batagira icyo bageraho.

Ati “Ikintu cya mbere cyatumye FDLR itagira icyo igeraho, ikintu bita amacakubiri Kiga-Nduga, ntigishobora kuzatuma … bazaze mu Rwanda baze mu itorero, babatizwe babe Abanyarwanda. Iyo wageze mu itorero ugatozwa wumva uri utewe ishema n’uko uri Umunyarwanda ukagenda widunda”.

Akomeza agira ati “Utemera ko yatsinzwe ni wa wundi ugihanyanyaza uri hariya warwaye inda muri FDLR, wa wundi wirirwa wirukanka mu mashyamba, ariko uwabyemeye araza agafatanya n’abandi kubaka igihugu.”

U Burundi burakirigita umukecuru

Kunde yabwiye urubyiruko ko akiri mu mashyamba ya Congo yari kumwe na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza kandi abasirikare be bakomeye batojwe n’Abanyarwanda.

Yongeraho ko amagambo ya Nkurunziza ntacyo yatwara u Rwanda kandi niyo yagerageza gutera yakubitwa inshuro n’inkeragutabara hatarindiriye abasirikare.

Ati “Buriya Perezida w’u Burundi twararwananye za Pueto, buriya abasirikare be nitwe twabigishaga…ariko nka biriya aba avuga tuba tubireba nkatwe twabanye nawe tukavuga ngo ni ‘ukwikirigita ugaseka’, iyo avuga ngo u Rwanda rwagize…ngo yarutera, ni nko ‘gukirigita umukecuru’. Ntiyabigerageza kuko abigerageje ni inkeragutabara zakirwanira”.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa kwirindira umutekano ku buryo ntawe ushobora kubameneramo ngo awuhungabanye.

Ati “Kuko Abanyarwanda bose bashinzwe umutekano, iyo ugenda mu nzira ntawe ukuvugisha nta nukubaza ibyangombwa ariko wibeshye ukaba watwaye avoka mu mufuka, ugashaka kuyiterura ngo uyitere umuntu, kubera ko bazi ububi bwa gerenade wayibangura wajya kuyitera akaboko bagafatira inyuma, yaba umugore yaba umukobwa.”

Uko yatashye…

Kunde agaruka ku mpamvu zatumye afata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda, cyane cyane zikaba zishingiye ku mwiryane n’amacakubiri y’ababayoboraga.

Ati “Nabonye Mudacumura na Mugaragu bahanganye kandi aribo bayobozi bacu, tubona ba Renzaho Kabila arabagurishije ndavuga nti ‘ndatashye Kunde, nta kurama kudapfa ndatashye’.

Ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe yabanje kuyoberwa bimwe mu bice yari asanzwe azi kubera inyubako, gusa ngo kimwe mu bintu byamukoze ku mutima ni ukubona ntawamuhamagaye nkuko yabibwirwaga.

Kunde atanga ubuhamya bw’uko yageze i Mutobo akiga amasomo yamufashije kuba umuhinzi-mworozi w’intangarugero, akaba azwi cyane ku bworozi bw’ingurube.

Ati “Ibyo nigiye i Mutobo nabishyize mu bikorwa, uyu munsi iri koti nambaye si iryo natiye, uko ngana si uko bampaze, ndi umuhinzi mworozi mu murenge wa Kigali, ndahembwa, iwanjye hakorerwa ingendo-shuri.”

Kunde ayobora abashinzwe umutekano mu kagari, ahamya ko ari Umunyarwanda wubaka igihugu amanywa n’ijoro kandi ubifitiye ishema.

Intego y’Urunana rw’Urungano ni ugufasha urubyiruko kwiyambura burundu umwambaro w’amoko, bakavurwa ibikomere bakomora ku babyeyi babo bari barabaswe n’ivangura rishingiye ku moko, hagamijwe kubafasha kwiyandikira amateka mashya kandi meza abaganisha ku Iterambere.

-5018.jpg

Faustin ’Kunde’ Gashugi na Petero Nkurunziza

Abayobozi basangije amateka yabo urwo rubyiruko barimo Minisitiri Uwacu Julienne; Minisitiri Nsengimana Jean Philbert; Minisitiri Francis Kaboneka, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo; Mureshyankwano Marie Rose na Depite Bamporiki Edouard.

2016-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu yatumye mfata ikemezo cyo kuva mu ishyaka  Ishema Party rya Tomas Nahimana

Impamvu yatumye mfata ikemezo cyo kuva mu ishyaka Ishema Party rya Tomas Nahimana

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Ubwanditsi 11 Jul 2017
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Ubwanditsi 05 Nov 2024
Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Ubwanditsi 09 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye :   Alexandre Kayiranga  yaguye  mu mpanuka ikomeye
Mu Mahanga

Huye : Alexandre Kayiranga yaguye mu mpanuka ikomeye

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga
Mu Rwanda

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga

Ubwanditsi 15 Jun 2017
Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania
Mu Rwanda

Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania

Ubwanditsi 07 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru