Faustin ’Kunde’ Gashugi wahoze mu gisirikare cy’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), afite ipeti rya Sergent- Major, yagarutse ku nzira ndende yanyuzemo nk’umusirikare by’umwihariko mu mashyamba ya Congo, ahishura kimwe mu byatumye umutwe wa FDLR utagera ku ntego yawo kikanatuma yitandukanya na wo akiyemeza gutaha mu Rwanda.
Kuri uyu wambere tariki 12 Ukuboza, Kunde yasangije ayo mateka urubyiruko rugera kuri 800 ruba mu Rwanda no mu mahanga, rwitabiriye itorero Urunana rw’Urungano ririmo kubera i Gabiro.
Yagarutse ku mateka y’intambara yo kurwanya inyenzi i Gabiro na Ryabega, abwira urubyiruko ko kimwe mu byatunguye abazayirwa bari baraje kubafasha babwirwa ko bagiye kurwana n’Abagande, ari ugusanga abo barwanya [Inkotanyi] ari Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda. Ibi ngo byababereye urusobe bakabwirana ngo ‘Intambara irakomeye’, bikatuma basubira iwabo.
Kunde yakomoje ku mateka ye mu mashyamba ya Congo ari mu mutwe wa FDLR, uko bagerageje kugaruka gutera u Rwanda banyuze za Cyangugu n’ahandi bagakubwitwa inshuro kenshi n’Inkotanyi.
Intandaro yo gutsindwa kwa FDLR
Muri icyo kiganiro, Kunde yagarutse ku ntambara zitandukanye barwanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Congo Brazzaville. Kimwe mu bintu atazibagirwa, ni uburyo bihuje ari ibihugu bine, bagafashwa na Laurent Kabila, akabaha n’ibikoresho bikomeye ariko bagatsindwa n’Inkotanyi zitari zifite ibikoresho bihambaye.
Ati “Twarwanye n’Inkotanyi turi Interahamwe na Ex FAR zigera 5000, Abanyangola 2500, Abanyazimbabwe 8000 na Namibia 3500 ndetse dufite n’intwaro zikomeye cyane. Inkotanyi zari zifite intwaro ziciriritse ziradukubita, twajya imbere tukumva ngo inyuma hafashwe.”
Yakomeje avuga ko uku gutsindwa kose kwagizwemo uruhare n’ubwumvikane buke bwa Mugaragu na Mudacumura bari bayoboye urwo rugamba.
Kunde avuga ko amacakubiri ya Kiga-Nduga (Abakiga n’Abanyenduga) ariyo yatumye abarwanyi ba FDLR batagira icyo bageraho.
Ati “Ikintu cya mbere cyatumye FDLR itagira icyo igeraho, ikintu bita amacakubiri Kiga-Nduga, ntigishobora kuzatuma … bazaze mu Rwanda baze mu itorero, babatizwe babe Abanyarwanda. Iyo wageze mu itorero ugatozwa wumva uri utewe ishema n’uko uri Umunyarwanda ukagenda widunda”.
Akomeza agira ati “Utemera ko yatsinzwe ni wa wundi ugihanyanyaza uri hariya warwaye inda muri FDLR, wa wundi wirirwa wirukanka mu mashyamba, ariko uwabyemeye araza agafatanya n’abandi kubaka igihugu.”
U Burundi burakirigita umukecuru
Kunde yabwiye urubyiruko ko akiri mu mashyamba ya Congo yari kumwe na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza kandi abasirikare be bakomeye batojwe n’Abanyarwanda.
Yongeraho ko amagambo ya Nkurunziza ntacyo yatwara u Rwanda kandi niyo yagerageza gutera yakubitwa inshuro n’inkeragutabara hatarindiriye abasirikare.
Ati “Buriya Perezida w’u Burundi twararwananye za Pueto, buriya abasirikare be nitwe twabigishaga…ariko nka biriya aba avuga tuba tubireba nkatwe twabanye nawe tukavuga ngo ni ‘ukwikirigita ugaseka’, iyo avuga ngo u Rwanda rwagize…ngo yarutera, ni nko ‘gukirigita umukecuru’. Ntiyabigerageza kuko abigerageje ni inkeragutabara zakirwanira”.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa kwirindira umutekano ku buryo ntawe ushobora kubameneramo ngo awuhungabanye.
Ati “Kuko Abanyarwanda bose bashinzwe umutekano, iyo ugenda mu nzira ntawe ukuvugisha nta nukubaza ibyangombwa ariko wibeshye ukaba watwaye avoka mu mufuka, ugashaka kuyiterura ngo uyitere umuntu, kubera ko bazi ububi bwa gerenade wayibangura wajya kuyitera akaboko bagafatira inyuma, yaba umugore yaba umukobwa.”
Uko yatashye…
Kunde agaruka ku mpamvu zatumye afata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda, cyane cyane zikaba zishingiye ku mwiryane n’amacakubiri y’ababayoboraga.
Ati “Nabonye Mudacumura na Mugaragu bahanganye kandi aribo bayobozi bacu, tubona ba Renzaho Kabila arabagurishije ndavuga nti ‘ndatashye Kunde, nta kurama kudapfa ndatashye’.
Ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe yabanje kuyoberwa bimwe mu bice yari asanzwe azi kubera inyubako, gusa ngo kimwe mu bintu byamukoze ku mutima ni ukubona ntawamuhamagaye nkuko yabibwirwaga.
Kunde atanga ubuhamya bw’uko yageze i Mutobo akiga amasomo yamufashije kuba umuhinzi-mworozi w’intangarugero, akaba azwi cyane ku bworozi bw’ingurube.
Ati “Ibyo nigiye i Mutobo nabishyize mu bikorwa, uyu munsi iri koti nambaye si iryo natiye, uko ngana si uko bampaze, ndi umuhinzi mworozi mu murenge wa Kigali, ndahembwa, iwanjye hakorerwa ingendo-shuri.”
Kunde ayobora abashinzwe umutekano mu kagari, ahamya ko ari Umunyarwanda wubaka igihugu amanywa n’ijoro kandi ubifitiye ishema.
Intego y’Urunana rw’Urungano ni ugufasha urubyiruko kwiyambura burundu umwambaro w’amoko, bakavurwa ibikomere bakomora ku babyeyi babo bari barabaswe n’ivangura rishingiye ku moko, hagamijwe kubafasha kwiyandikira amateka mashya kandi meza abaganisha ku Iterambere.
Faustin ’Kunde’ Gashugi na Petero Nkurunziza
Abayobozi basangije amateka yabo urwo rubyiruko barimo Minisitiri Uwacu Julienne; Minisitiri Nsengimana Jean Philbert; Minisitiri Francis Kaboneka, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo; Mureshyankwano Marie Rose na Depite Bamporiki Edouard.