• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Intambara ishobora kuba hagati y’Ibihugu by’Ibihangange

Intambara ishobora kuba hagati y’Ibihugu by’Ibihangange

Ubwanditsi 25 Dec 2016 ITOHOZA

Intambara ishobora kuba inuka hagati y’ibihugu byibihangage ku isi birimo Amerika, Uburusiya , Ubushinwa, umuryango wa NATO n’ibindi. Nta munsi uhita hatagaragaye agashya mu bisirikare byibyo bihugu kuburyo buri umwe aba ashaka kwereka undi ko hari icyo yakoze gishobora kumushwanyaguza. Ikirimo kuvugwa ubu ni uko igihugu cy’Uburusiya cyagerageje igisasu PL-19 NUDOL gikomeye, kikaba cyarakorewe guhanura ibyogajuru (Satellite) byaba ibya gisirikare cg iby’itumanaho cyane cyane iby’igihugu cy’Amerika.

Aya makuru ava muri Washington Free Beacon avuga ko iri geragezwa ryabaye muri uku kwezi k’ukuboza taliki ya 16. Ikindi ngo iki gisasu cyakozwe gikorewe cyane kuba cyahanura ibi byogajuru bikoreshwa n’igisirikare cy’Amerika mugihe haba habaye intambara ibahuza n’uburusiya. Bavuga ko intambara y’iki gihe ikorwa hifashishijwe ibi byoga juru ngo bikaba bigaragara ko utakaje icyogajuru kiguha amakuru cg kikakuyobora waba utakaje byinshi.

-5138.jpg

Perezida Putin

Ariko ibi ntabwo bihangayikishije Amerika kuko ngo nabo bafite igisasu gishobora guhanura ibyogajuru by’igihugu icyaricyo cyose kuko bakoze igerageza muri 2008 ubwo icyogajuru cya gisirikare cyabo kitwa USA-193 cyari cyaroherejwe kugira ngo gikore ubutasi kubihugu bitandukanye, noneho ubwo cyagiraga ikibazo Amerika yaragihanuye ikoresheje igisasu SM-3 ngo kuburyo basanze iki gisasu ari mudahusha muburyo buteye ubwoba.

Mu gihe Uburusiya buri muri gahunda yo kuvugurura igisirikare bakora n’ibikoresho bya kabuhariwe bitarakoreshwa ku isi, Amerika nayo yafashe gahunda yo kongera ikoranabuhanga mu bikoresho bya gisirikare ngo ariko cyane cyane muntwaro za kirimbuzi bita nuclear. Ibi byatumye ngo Amerika igomba kureba uburyo yakubaka ikigo gikomeye gifite ingabo (shields) zikingira igihugu cyose kuburyo igisasu cyose wabarasa bagiturikiriza hanze y’ikirere cyabo mbere yuko kibageraho.

-5139.jpg

-5140.jpg

Iki gisasu PL-19 NUDOL ngo gishobora gushwanyaguza icyogajuru cy’abanyamerika kiri hejuru cyane kizwi kw’izina rya Global Positioning System satellite (GPS), mugihe iki cyogajuru gikoreshwa mubintu byinshi hafi n’isi yose haba mu byindege mu kirere, kub’utaka ndetse n’amato yo munyanja.

Amerika n’umuryango NATO barimo kwegeranya abasirikare n’ibikoresho.

N’ubwo abantu benshi batitaye kubirimo kuba, hari igihe bashobora kuzatungurwa n’ibyo babona nk’inzozi nubwo ntacyo babikoraho.

Taliki ya 16 Ukuboza 2016 nibwo igihugu cy’Amerika cyagejeje ibikoresho bya gisirikare bikomeye ibizwi hakaba harimo ibimodoka by’intambara, bikaba byarabitswe mu bubiko buherereye muntara y’Ubuholandi yitwa Limburg hafi ya Kerkrade aha hari ububiko bwa NATO.

Ikindi ngo umwaka utaha bitarenze ukwezi kwa mbere 2017 Amerika igomba kuba yagejeje mu bihugu by’umuryango NATO abasirikare batari munsi 4.000 n’ibimodoka by’intambara bigera kuri 2.000.

Ngo aba basirikare bakazoherezwa mubihugu bigize umuryango wa NATO nka Poland, Romania, Bulgaria n’ibihugu byo muri Baltic. Mu gihe aba basirikare b’ Amerika na NATO bazaba bamaze kwisuganya bazahita boherezwa hafi y’umupaka w’Uburusiya nkahitwa Kaliningrad kandi ibi ngo kuzaba ari ugukoza agati mujisho ry’Uburusiya bwa Putin.

Nubwo perezida watowe muri Amerika Donald Trump afite ubushake bwo kuba yagira icyo akora ku mibanire y’Amerika n’Uburusiya ntibivuga ko azabigeraho kubera ko ibyemezo byose ntabifata wenyine, ikindi byagaragaye ko umuperezida wa Amerika yiyamamaza avuga ibyo azakora yagera mu ntebe ya White House agasanga hari abasaza bavuga rikijyana kubera inyungu z’igihugu akicecekera ntibikorwe. Ibi rero bikaba ari ukubihanga amaso kuko bigaragara ko Trump nawe atazoroherwa mu miyoborere ye kubera ibibazo byugarije isi bimutegereje bimwe bikaba bizanamugonganisha n’Uburusiya nko kukibazo cy’amasezerano ya Iran, Palestina na Israel n’ibindi

Putin yasabye igisirikare cye kwambarira urugamba mu gihe kitazwi!

Mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka, kuri uyu wa kane taliki ya 22 Ukuboza nibwo perezida w’Uburusiya yagiranye inama yo kurwego rwo hejuru n’abasirikare bakuru bigihugu cye maze abasaba ko hakorwa ibisasu byakirimbuzi bya nuclear ikindi gihugu icyo aricyo cyose cyo ku isi kidashobora kwikingira. Ibinyamakuru bikorera leta y’uburusiya byavuze kandi ko Putin yabihanangirije agira ati:”imipaka y’Uburusiya ishaka kugotwa ni ngombwa ko dukoma imbere umwanzi kuko afite imigambi mibisha kandi nawe azi neza ko tubizi. Ningombwa ko dukurikiranira hafi ibyo arimo gukora, murabona ko isi itegereje impinduka zitari nziza.”

-5141.jpg

Perezida w’Uburusiya

Yanashimangiye ko igihugu cye cyerekanye imbaraga muri Syria ngo kandi cyiteguye gukomeza kuzerekana haba muri politike cyangwa mu gisirikare aho bikenewe hose ku isi.

Naho minisitiri w’ingabo w’uburusiya Sergei Shoigu yavuze ko muri iriya ntambara ya Syria, bashoboye kugerageza ubwoko butandukanye bw’ibitwaro bishya bigera 162 kandi ngo bugezweho. Ibi ngo nibyo byatumye intambara yo muri Alepo yihuta kuko izo ntwaro basanze zitanga umusaruro urenze uwo batekerezaga.

Abanyamakuru bari muri Alepo bakaba bahamya ko intagondwa za Islamic State zabaye nkizigwiriwe n’ijuru mugihe zaraswaga nizo ntwaro, hakaba habarurwa abahasize ubuzima bagera kuri 35.000 mu gihe kingana nibyumweru bitatu gusa.

Amaherezo y’ubu bushyamirane ni ayahe?

Biragoye kumenya uko umutekano w’iyi si uzaba wifashe ejo hazaza kuko imva n’imvano akenshi ituruka ku nyungu zibihugu bigenda bigonganiraho. Ikindi hari ikibazo cy’ibihugu bishaka gutegeka ibindi, ndetse bikaba aribyo byonyine bifata ibyemezo byibibera ku isi.

-26.gif

Nkuko tubizi imihindagurikire y’isi irihuta mu buryo butunguranye, biragoye ko Amerika n’Uburayi bazemera ko ibindi bihugu birimo kubarya isataburenge mubyagisirikare ndetse n’ubukungu ko bakwemera ko bazabajya imbere ndetse bareba nabi bakabategeka kandi aribo babikoraga. Ibyo ni bimwe mubibazo ishobora kuzatuma haba intambara y’isi kandi yatwara ubuzima bw’abantu benshi kubera ko icurwa by’ibitwaro bya kirimbuzi ryafashe indi ntera.

Ntekereza ko irushanwa ririho ryo gukora ibitwaro bya kirimbuzi atari iry’ubusa, ikigaragara ni uko bizakoreshwa uko bizagenda kose kubera uguhangana kuri hagati y’ibihugu byibihangage bitewe n’inyungu n’ubuhangage buri wese adashaka guhara.

Biracyaza…..

Hakizimana Themistocle

2016-12-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

Ubwanditsi 29 Mar 2017
Urusha nyina w’Umwana imbabazi …..

Urusha nyina w’Umwana imbabazi …..

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Ubwanditsi 13 May 2024
Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

RUSHYASHYA 15 Jan 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Habura iminsi 5 ngo inama y’intekorusange idasanzwe ya Rayon Sports ibe, Paul Muvunyi wari wayitumije yayisubitse
Amakuru

Habura iminsi 5 ngo inama y’intekorusange idasanzwe ya Rayon Sports ibe, Paul Muvunyi wari wayitumije yayisubitse

Ubwanditsi 17 Nov 2025
Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa
Amakuru

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Ubwanditsi 08 May 2024
Ikinyoma : Abanzi b’u Rwanda babiri ANJAN  na NATHALIE banditse Igitabo : INKURU MBI; ABANYAMAKURU BANYUMA MU GIHUGU CY’IGITUGU
ITOHOZA

Ikinyoma : Abanzi b’u Rwanda babiri ANJAN na NATHALIE banditse Igitabo : INKURU MBI; ABANYAMAKURU BANYUMA MU GIHUGU CY’IGITUGU

Ubwanditsi 05 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru