Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro ,mu mpera z’iki cyumweru, yataye muri yombi umugabo witwa Munyaneza Ignace w’imyaka 42, akekwaho gushaka kugurisha moto ya TVS 125 ifite pulake RD 472 I yatwaraga itari ye.
Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, uyu Munyaneza yari amaze igihe atwara iyi moto y’uwitwa Simparinka Innocent, ariko uko yayitwaraga akaba ari nako yayishakiraga umuguzi.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ati:”Munyaneza yashatse umuguzi wa moto itari iye, kubera ko abaturage bamaze kumenya uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha bitandukanye birimo n’iki cy’ubujura, umwe muri bo wari uzi neza ko moto agurisha atari iye, yamubwiye ko yamuboneye umuguzi, nibwo yabimenyesheje Polisi, baramuhamagara bamubwira ko aza bakamwishyura, ahageze ahasanga Polisi ihita imufata.”
Akaba yarafatiwe mu karere ka Kicukiro Umurenge wa Niboye akagari ka Niboye umudugudu w’Indamutsa, akaba yarayishakagamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 nk’uko umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabitangaje.
SP Hitayezu yashimye abaturage kubera uruhare bakomeje kugira, bafatanya na Polisi mu kurwanya no kuburizamo ibyaha no gufata ababikekwaho n’ababigiramo uruhare, anagira inama abagifite izo ngeso.
Yavuze ati:”Turagira inama abaturage kutijandika mu bikorwa bibi nk’ibi by’ubujura, ahubwo bagashyira hasi amaboko bagakora bakiteza imbere, ababikora bamenye ko Polisi n’abaturage b’inyangamugayo batazabarebera, ahubwo bazafatwa bashyikirizwe ubutabera.”
Yanasabye abaturage kurinda imitungo yabo, aho yavuze ati:” Ni byiza ko buri wese yarinda neza umutungo we, abatunze ibinyabiziga bakirinda kubisigamo imfunguzo, ndetse bakamenya ko uwo babihaye ngo abibatwarire ari inyangamugayo.”
Moto yahise isubizwa nyirayo, naho Munyaneza ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.