• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Icyo urubyiruko rwakwitaho ngo amatora azagende neza

Icyo urubyiruko rwakwitaho ngo amatora azagende neza

Editorial 06 Jan 2017 Mu Mahanga

Amatora ya perezida mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi usanga amahanga, imiryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta ayahanze amaso ibyo bigakurikirwa na raporo zinyuranye zivuga uko amatora yagenze.

Mu bihugu by’Afurika ubuyobozi bwishimiwe n’abaturage akenshi usanga bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba kimwe n’ibihugu by’ibihangange ku isi bitishimiye ubuyobozi bukorera abaturage kandi bwita ku nyungu rusange za rubanda.

Ngarutse mu Rwanda, siniriwe mvuga iterambere rimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 23 jenoside yakorewe abatutsi ibaye. Iyo ukurikiranye itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, ubona ubuhamya bw’abiteje imbere babikesheje ubuyobozi bwiza.

Ugereranije u Rwanda rwa mbere ya jenoside yakorewe abatutsi usanga rutandukanye kure n’urwa nyuma ya jenoside kuko ubumwe n’ ubwiyunge ndetse na Ndi Umunyarwanda byashyizwe imbere abanyarwanda bongera kubana, gushyirana, gutabarana n’ibindi.

Ibikorwaremezo birimo amashuri aho abana bigira ubuntu muri gahunda y’uburezi bwibanze bw’imyaka 12, ibigo nderabuzima n’ibitaro, amashanyarazi hirya no hino mu gihugu ndetse abanyarwanda 70% mu mwaka wa 2018 bakazaba bafite umuriro w’amashanyarazi, imihanda, itumanaho n’ibindi byagiye bigerwaho.

Ntawabura kuvuga ko ishoramari ryorohejwe mu Rwanda, bigatuma umubare w’urubyiruko rubona imirimo ndetse hakabaho no koroherezwa kwihangira imirimo binyuze muri gahunda ya Kora Wigire n’ikigega cya BDF gifasha urubyiruko n’abagore kwaka inguzanyo mu bigo by’imari iciriritse.

Si ukwibanda ku bimaze kugerwaho kuko ni ibigaragarira amaso, ahubwo reka ngaruke ku matora ategerejwe mu kwezi kwa Kanama 2017, n’icyo urubyiruko rwakora kugira ngo amatora azagende neza.

Nkuko nabivuzeho nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu hari raporo zitangazwa zigasobanura neza uko amatora yagenze.

Izo raporo zishingira ku bintu byibanze birimo ubwitabire bw’abatoye, niba amatora yararangiriye ku gihe cyateganijwe, ko ibikorwa byo kwiyamamaza byakozwe neza nta kavuyo kabayeho kimwe no kwibasirana kw’abakandida, umutekano mbere na nyuma y’amatora ndetse no ku munsi nyir’izina w’amatora, ko byagenze neza.

Urubyiruko rwo mu Rwanda kimwe n’uri hanze ku mpamvu zitandukanye, rukwiye kwita kuri ibi no gusigasira ibimaze kugerwaho kugira ngo igihugu gikomeze ku iterambere riganisha mu cyerekezo 2050 nkuko bikubiye muri gahunda ya guverinoma, rukitabira kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, gutorera igihe, gutegerezanya umutuzo mwinshi itangazwa ry’uwatsinze amatora, kurwanya uwo ari we wese washaka ko amatora atagenda neza by’umwihariko ku bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga nka facebook, twitter, instagram n’izindi mbuga.

-5278.jpg

Jean Paul Kayitare

2017-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Editorial 28 Nov 2022
Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Editorial 18 May 2023
Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Editorial 16 Feb 2016
UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Editorial 23 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 
Amakuru

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Editorial 11 Apr 2024
Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda
INKURU NYAMUKURU

Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Editorial 22 Jul 2019
Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe
Amakuru

Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Editorial 30 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru