• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

Ubwanditsi 27 Sep 2016 POLITIKI

Ubwo habaga ikiganirompaka hagati y’abakandida Donald Trump w’ishyaka ry’aba-Republicans na Madamu Hillary Clinton uhagarariye ishyaka ry’aba -Democrates mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baranzwe no guterana amagambo aho bamwe bagaragaza ko Trump yarushijwe muri iki kiganiro.

Muri iki kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ku wa 26 Nzeri 2016, kikibanda ku bucuruzi, irondaruhu n’ibijyanye n’imisoro, aba bakandida bombi baranzwe no gushinjanya amakosa aho Hillary Cliton yashinje mugenzi we Donald Trump kunyereza imisoro ya Leta, kurangwa n’irondaruhu ndetse n’ivangura, naho Trump akavuga ko Clinton nta bushobozi afite bwo kuyobora igihugu ndetse ko yanaranzwe no kumena amabanga y’igihugu.

Ku bijyanye n’imisoro, Trump yireguye avuga ko atigeze anyereza imisoro nk’uko Clinton abivuga bitewe n’uko ngo yakorewe igenzura ntirigire ikibi rigaragaza, avuga ko anabishatse yazashyira hanze inyandiko zibishimangira.

Gusa yavuze ko izi nyandiko azemera kuzishyira ahagaragara mu gihe Clinton na we azaba yagaragaje ubutumwa bwa email 33,000 bwazimangatanyijwe mu gihe hakorwaga iperereza ku butumwa yagiye yohereza akoresheje email ye bwite mu rwego rwo kumena amabanga y’igihugu.

Clinton yasubije Trump ko nta kwisobanura ku makosa yabaye, ariko ashimangira ko yabifatiye ingamba nk’uko BBC yabitangaje.

Clinton kandi yanenze Trump ukomeje gusa n’umusuzugura amubwira ko adashoboye kuyobora igihugu, amubwira ko ubwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasuye ibihugu 112 kandi ko muri icyo gihe Donald Trump atigeze agaragaza ko Clinton nta bushobozi afite bwo kuyobora.

Clinton kandi yashinje mugenzi we kurangwa n’irondaruhu aho yise abagore ingurube, imbwa n’ibindi ndetse akanibasira bikomeye abirabura barimo na Perezida Barack Obama yavuze ko atari umunyamerika yewe ngo akaba atari n’umuyobozi we.

Trump yabishimangiye agira ati” Ndemeranya nawe ku kintu kimwe, ikibazo cy’ingutu Isi ifite ni intwaro z’ubumara, intwaro za kirimbuzi. Ntabwo ari ugushyuha ku Isi nk’uko ubitekereza cyangwa uko Perezida wawe abitekereza.”

Nyuma y’iki kiganiro, Trump yaje kubazwa niba koko atemera Obama nka Perezida we arangije asubiza ko ari Perezida w’abantu bose.

Rwakomeje kubura gica hagati y’aba bakandida bombi, maze Lester Holt wari uyoboye icyo kiganiro asaba Trump wasaga n’uwatandukiriye kugaruka mu murongo maze abasaba kureka guterana amagambo ahubwo bakarasa ku ntego.

Ibi bisa n’ibitakiriwe neza n’abo ku ruhande rwa Trump kuko umuvugizi we Boris Epsheteyn, yavuze ko Holt yakunze guca mu ijambo Trump ubwo yabaga ari kuvuga.

The Guardian yo itangaza ko Donald Trump yakunze kurangwa no kwirwanaho muri icyo kiganiro aho gusubiza neza ibibazo yabaga abajijwe, aho yakunze kugenda anyuranya amagambo mu byo yavugaga bitandukanye na mugenzi we Clinton.

Iki kiganirompaka ni cyo kibimburiye ibindi bigera kuri bitatu bikorwa n’ababa bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Amerika, mbere y’uko amatora ny’irizina akorwa.

-4162.jpg

Amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe tariki ya 8 Ugushyingo 2016.

2016-09-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani

Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani

Ubwanditsi 26 Jan 2024
Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Ubwanditsi 12 Jun 2017
New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Ubwanditsi 12 Apr 2019
Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Ubwanditsi 25 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila
Mu Rwanda

Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yapfuye
ITOHOZA

Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yapfuye

Ubwanditsi 03 Dec 2016
Abashoferi Bitaba Telefone Banatwaye ibinyabiziga akabo kashobotse
HIRYA NO HINO

Abashoferi Bitaba Telefone Banatwaye ibinyabiziga akabo kashobotse

Ubwanditsi 09 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru