Koreya ya Ruguru yongeye gushotora Amerika aho bayoherereje ubutumwa buvuga ko igihe icyo aricyo cyose bashobora kubateraho ibisasu bya kirimbuzi bikomeye bamaze gukora.
Ubu butumwa Koreya ya Ruguru yabwoherereje Amerika nyuma y’imimsi micye Perezida Kim Jong Un, mu ijambo ryo gusoza umwaka wa 2016 yagejeje ku baturage be, yagarutse ku kuba barimo kwitegura kumurika ku mugaragaro igisasu cya kirimbuzi cyo ku rwego rwo hejuru bashobora kurasira mu gihugu cyabo kikagera muri Leta ya Califonia yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Amagambo yumvikanamo gushaka gutera ubwoba Amerika yari mu butumwa bwayohererejwe buturutse muri Koreya ya Ruguru, yavugaga ko igihe icyo aricyo cyose ibi bisasu bishobora guterwa aho ariho hose muri Amerika.
Ubu butumwa bwagenewe Amerika, bwatanzwe n’umuvugizi wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Koreya ya Ruguru.
Iki gisasu cyahawe izina rya ICBM Koreya ya Ruguru ivuga ko igiye kurangiza kugikora, gifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero ibihumbi 10 kuburyo bashobora kukirasira muri iki gihugu kikagera muri Califonia muri Amerika.
Ijambo Perezida Kim yatangaje mu minsi ishize, Amerika ntabwo yagize byinshi irivugaho uretse amagambo macye Donald Trump yatangaje yagavugaga ko Koreya ya Ruguru yibeshya ko ibisasu irimo gukora hari icyo byatwara Amerika kandi bitashoboka.