Padiri Nahimana Thomas amaze iminsi azunguruka hirya no hino mu bazungu abaka inkunga yo kujya mu Rwanda kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Amakuru y’ibanga twahawe n’umuntu wizewe uba mu gihugu cy’Ububiligi aravuga ko abazungu bo mu ishyirahamwe ry’ Ubumwe bw’Iburayi (Union Européenne) bari baremereye Padiri Nahimana inkunga ingana na Miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda ngo ajye mu Rwanda guhangana n’ubutegetsi buriho, ubu bamaze kwisubiraho ndetse nayo mafaranga ngo akaba atakiyabonye.
Mu biganiro bitandukanye bamaze kugirana na Padiri Nahimana ikiganiro cyanyuma nicyo cyabaye nyirabayazana kuko Padiri Nahimana wasaga n’uwishinganisha ngo atabashije gusobanurira abaterankunga be uburyo bufatika azakoresha yiyamamaza n’amayeri azakoresha agumura abaturage, agatsinda amatora, ibyo bagenzi be bamubanjirije batabashije gukora abo ni Twagiramungu Faustin na Ingabire Victoire.
Ingabire Victoire abazungu bari baramwijeje ibitangaza
Aya makuru aravuga ko abazungu bateye utwatsi Padiri Nahimana mu gihe yari yagiye kwishinganisha ngo kuko ari mu myiteguro yo kujya i Kigali, dore ko mbere bitamukundiye kwinjira kubutaka bw’u Rwanda, akaba yabasabaga ubufasha butandukanye burimo n’uburinzi mugihe yaba ageze I Kigali, bati : “Ntacyo twagufasha kuko twebwe ntitugenzura amategeko y’u Rwanda, tuziko Abahutu benshi bijanditse muri Jenoside niba hari aho ugaragara mu nkiko Gacaca twe ntacyo twabikoraho, ikindi ibyo wanditse mu binyamakuru nibyo utekereza bigize icyaha cyo gupfobya Jenoside, tukugiye inyuma baturega gupfobya Jenoside”.
Padiri Thomas Nahimana
Nkuko twabibwiwe n’uwaduhaye aya makuru, muri ibi biganiro bya Nahimana n’abazungu babanyaburayi byabereye mu gihugu cy’ uBubiligi, bamugiriye inama bati : “Mushake Umututsi wabaye muri buriya butegetsi uzi ibya RPF, waba adafite ibyaha tube ariwe dushyigikira, tumuge inyuma niwe wabasha guhangara Perezida Kagame.
Bati : Reba Ingabire Victoire twamugiye inyuma bucyeye dusanga afite amadosiye arimo aya Jenoside, tubura uko tubigenza, ubu arafunze.
Twagiramungu Fausti wagerageje kwiyamamaza bikanga
Ibi biganiro bya Nahimana n’abaterankunga be byafashe umwanzuro wo gushakisha hirya no hino umututsi wabaye muri RPF akiyamamaza abazungu bakamujya inyuma.
Ishyirahamwe ry’Abahutu babataximan baba mu Bubiligi bari bamaze iminsi bakusanya imisanzu hirya no hino mu Burayi yo guha Padiri Nahimana Thomas, ngo azabashe kujya mu Rwanda kwiyamamaza.
Iri shyirahamwe kandi ngo rifite bamwe mu bantu baba mu Rwanda bo mu miryango yabo bohererejwe amafaranga mu ibanga, baciye mu mashyirahamwe y’abamotari, ahavugwa nimuri Musanze, Rusizi na Nyamasheke nabo bakayaha Abaturage bababwira kutayabika muri Banki ngo bayagumane mungo zabo igihe nikigera bazababwira.
Ikindi gice kivugwa muri aya makuru kiganjemo Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bakorana na Ben Rutabana na Micombero Jean Marie Vianny ba RNC igice cya Kayumba Nyamwasa, bari kugenda bashukwa bahabwa udufaranga kugirango bakwize Tract zivuga ko ngo bamwe muri bene wabo bagiye bapfa mu buryo butunguranye, kugirango izimpfu zigerekwe kuri Leta.
Turacyabikurikirana…..
Cyiza Davidson