Komite y’inzego z’iperereza n’umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia gufata imyanzuro ku inozwa ry’akazi k’ubunyamabanga bwayo bufite icyicaro muri iki gihugu.
Kuva taliki ya 15 kugeza 18 Mutarama 2017, Inama nyobozi ya komite y’inzego z’iperereza n’umutekano muri Afurika (Committee of Intelligence and Security Services of Africa/CISSA) yahuriye Addis Ababa mu nama yo gufata ingamba ku buryo bwo kunganira komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AUC) mu gufata imyanzuro iboneye kandi ishingiye ku gusangira amakuru yapererejwe ku mbogamizi umugabane wa Afurika ugenda uhura nazo.
Nkuko itangazo ku banyamakuru rya CISSA ribivuga, taliki ya 17 Mutarama 2017, CISSA ubu iyobowe na Brig Gen Nzabamwita Joseph, Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) ari kumwe n’abagize inama nyobozi (Troika) baturuka muri Equatorial Guinea (uwo yasimbuye), Nigeria (uzamusimbura), umunyamabanga nshingwabikorwa wa CISSA; 13 bagize inama nyobozi aho buri gice (region) cya Afurika gihagarariwe na babiri bamenyesheje akanama k’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (African union Peace and Security Council/AUPSC) ku ngingo ivuga: “ ibyagezweho vuba mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba n’ingaruka zaryo muri Afurika”
Abagize Inama Nyobozi ya Komite y’inzego z’iperereza n’umutekano muri Afurika
Akanama ka CISSA kandi kamenyesheje AUPSC ibyo mu gihe kizaza CISSA izatanga mu kurwanya imbogamizi z’umutekano n’amakimbirane birangwa ku mugabane. Ikiganiro cyabaye icyambere cyitabiriwe n’abayobozi bose bagize akanama nyobozi ka CISSA. AUPSC yasabye ko CISSA yajya ibamenyesha amakuru yari akubiye mu kiganiro nkicyatanzwe byibura inshuro ebyiri ku mwaka.
CISSA ntabwo yagiye igira inama gusa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika ku bibazo by’umutekano n’amakimbirane arangwa ku mugabane w’Afurika ahubwo yanabaye ku isonga mu kurwanya ba gashakabuhake n’ibihano bifatirwa leta zo muri Afurika bifashwe n’ibihugu by’iburayi n’Amerika.
Ku isonga hagaragajwe ikibazo cy’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake wahoze ayobora NISS aho komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika yagaragaje kutabyemera cyane arinabyo byaje kotsa igitutu leta y’ubwongereza ikamurekura. Ingamba za CISSA zo kudahwema kurwanya ibihano k’icuruzwa n’ubukungu bwa Zimbabwe na Sudan nabyo byatumye leta zunze ubumwe bw’Amerika bakuraho bimwe mu bihano byari byarafatiwe igihugu cya Zimbabwe.
Brig Gen Nzabamwita Joseph, Umunyamabanga Mukuru wa NISS
Abakuru b’ibihugu mu muryango w’ubumwe bwa Afurika bagize igitekerezo cyo gushyiraho CISSA bakomeje gushyigikira no gukomeza uru rwego. Nyuma yaho leta ya Ethiopia itangiye inkunga y’ikibanza kizubakwamo inyubako ya CISSA hafi yiy’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, leta ya Equatorial Guinea nayo yatanze inkunga yo kubaka icyo cyicaro gikuru cya CISSA. Ibirori byo byo gushyira ibuye fatizo aho izubakwa iteganijwe taliki ya 31 Mutarama 2017 ubwo inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bwa Afurika izaba iteraniye muri Ethiopia.
Abayobozi benshi muri Afurika bategerejwe muri iyo nama, muribo harimo ba Perezida b’ibihugu nk’u Rwanda, Equatorial Guinea na Ministiri w’intebe wa Ethiopia bitezwe kuzitabira icyo gikorwa.
Muri Kanama 2016, U Rwanda rwakiriye inama ya 13 yahuje abayobozi ba Komite y’’Inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika, CISSA, biga ku “guhangana n’ubwiyongere bw’ikoreshwa nabi ry’ubucamanza mpuzamahanga bigirirwa Afurika.”
CISSA ifunguye ku bihugu byose bigize AU, ariko ubu igizwe n’Inzego zishinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu zo mu bihugu 51, Ubunyamabanga Bukuru bwayo bugakorera Addis Ababa, Ethiopia.
Cyiza D.