Inama ya RGB n’itangazamakuru yabereye Lemigo kuri uyu munsi tariki ya 23/01/2017, Insanganyamatsiko “policy dialogue on media development”.
Ubuyobozi bwa RGB bwagiye bushimira itangazamakuru mwitera mbere ,n’ imikorere myiza yagararaye muruyu mwaka ushize.Inashimangira kubijyanye no kubahiriza amategeko ni byemezo bigenda bifatwa .
Bimwe mubibazo byagiye bibazwa birimo
Iterambere ry’ itangazamakuru, n’imbogamizi. Koroherezwa mu gufungura ikinyamakuru ,gutanga amafaranga atari menshi kuko Rura igenda yongera ibiciro.
Basaba ko Rura yashyiraho ibiciro bimwe bikaba bizwi naburi wese.
Imbogamizi ishingiye kwisoko no kutunguka kw’ abanyamakuru, abayobozi b’ibinyamakuru bati: “ntamafaranga tubona muburyo twabasha kwishyura (abadukorera ,rura rba rssb)”.
Hajemo n’ikibazo cy’ ibinyamakuru bakorerwa mu ntara ugasanga abi Kigali barafatishije, batsindiye amasoko menshi, abo mu ntara bigatuma batabasha gutera nabo imbere cg guhabwa amasoko n’iminara.
RBA yemejeko igiye kwiga kuribyo bibazo ikaba igiye no kongera channel zari 8 gusa zikaba 24 ariko amafaranga akiyongera .
Naho kukibazo cya Print Media cyavuzweho usanga nti bakibona isoko bitewe nitera mbere ryaje harimo ama website ,tv show , n’ibindi …..Umuyobozi wa RGB Prof. Shyaka Anastase yavuze ko bagomba gushaka uko binjira mu ikoranabuhanga kuko niyo bagabanyirizwa ibiciro mu macapiro ntacyo byatanga bitewe n’iterambera ryaje.
Deborah