Nubwo Leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye mu guteza imbere serivisi z’ubutabera, hari bamwe mu banyarwanda bagaragaza ko badashimishwa na serivisi z’ubutabera bahabwa.
Ikigo cy’igihugu gishizwe imiyoborere RGB, cyakoze ubushakashatsi bugaragaza ko abanyarwanda 62.7% aribo banyurwa na serivisi z’ubutabera bahabwa, na 16 % bakazinenga, abandi mu bushakashatsi barifashe ntibashima cyangwa ngo banenge.
Abishimira ubutabera bahabwa mu mwaka wa 2015 bari ku kigero cya 76.7%, bikagaragaza ko hagabanutseho 14% mu mwaka wa 2016.
Ubwo Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase, yamurikiraga raporo Komisiyo y’Imibereho Myiza y’abaturage, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, yasobanuye ko abaturage bagaragaje ko serivisi z’ubutabera zitangwa nabi ari izikenerwa byihuta.
Yagize ati “Mu butabera, hari ibintu bikomeye abaturage baba bashaka aribyo bagaragaza ko badahabwa neza nko kwihutisha imanza, kuzirangiza, kumenyeshwa amategeko y’uburenganzira bwa muntu, gufata no gufunga n’ubwunganizi ku banyantege nke.”
Yakomeje avuga ko izo serivisi arizo zagaragajwe ko zikwiriye kongerwamo imbaraga nyinshi kugira ngo abanyarwanda bagerwaho n’ubutabera bishimiye.
Iyo raporo isobanura ko impamvu yo gusubira inyuma kw’abashima izi serivisi guterwa no kuba serivisi z’ubutabera zaracukumbuwe cyane mu mwaka wa 2016 ugereranije n’imyaka yashize, no kuba abaturage bamaze gusobanukirwa n’ubushakashatsi bagatanga amakuru.
Iyi raporo igaragaza ko Intara y’Uburasirazuba ariyo abayituye bashima serivisi z’ubutabera, aho Gatsibo igeza kuri 79.1% naho Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali abashima bakaba 49.1%.
Uturere dutanu tuza imbere mu kwishimira ubutabera ni Gatsibo (79.1%) Rubavu (73.4%), Nyagatare (70.7%), Kamonyi (70%) Ngoma (69.9%), naho dutanu tuza inyuma ni Nyarugenge (49.1%), Gasabo (50.8%), Rutsiro (51.2%) Bugesera (53.3%) na Gicumbi (56.6%).
Prof. Shyaka Anastase muri Senat
Serivisi z’ubutabera abaturage basubizaga uko zifashe mu butabera harimo nk’iza noteri, kwihutisha imanza, ubwunganizi mu butabera, ifunga n’ifungurwa k’ukekwaho icyaha, kutabogama kw’inzego z’ubucamanza, ubukanguramabaga ku kumenyekanisha amategeko n’uburenganzira bwa muntu, kumenya inzego zitanga serivise z’ubutabera n’uburyo babona ibibazo by’akarengane, ikimenyane na ruswa.
Safi Emmanuel