• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye

Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye

Ubwanditsi 14 Jan 2020 UBUKUNGU

Perezida Kagame yavuze ko ishingiro ry’iterambere mu ngeri zitandukanye u Rwanda rugezeho, ari uguha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa kuko ari bo bagirwaho ingaruka n’ibirimo kuba yaba ibyagenzurwa n’ibitagenzurwa.

Ni mu kiganiro yatangiye i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu nama mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW).

Umukuru w’Igihugu yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu iterambere rirambye, avuga ko mu myaka 15 ishize abaturage bahawe ijambo kandi nabo bagira uruhare mu bibakorerwa.

Perezida Kagame yagarutse ku bidukikije, avuga ko amashyamba y’u Rwanda hafi ya yose yari yaratemwe ku bwo gucanwa cyangwa gukoreshwa ibindi ariko ubu mu gihe gito gishoboka hatewe andi ubu igihugu kikaba kigizwe n’amashyamba ku kigero kirenga 10%.

Yagarutse kandi kuri politiki yo guhagarika ikoreshwa ry’amashashi, yarengeye ibidukikije ndetse igatanga amahirwe y’ibikorwa by’ishoramari, ubucuruzi n’ubukungu.

Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’Umuganda mu kwita ku bidukikije, avuga ko ari imwe muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo zifite umusaruro mwinshi.

Ati “Mu by’ukuri, ibiganiro byari ukwibaza ngo ‘dukeneye amafaranga y’abaterankunga cyangwa ubundi bufasha kugira ngo tubashe kwita ku bidukikije byacu. Twaravuze ngo ‘Oya’, dushobora gusukura ibidukikije byacu kandi duhereye aho twakora ibindi bishya, bitandukanye kandi byiza”.

Imiyoborere mu iterambere

Perezida Kagame kandi yagarutse ku ruhare rw’imiyoborere mu iterambere rirambye, ashimangira ko abayobozi ntacyo bageraho mu gihe badashyize abaturage mu mutima w’ibibakorerwa.

Ati “Ntekereza ko ari ibintu bisobanutse kuri njye no ku bayobozi benshi ko abayobozi badashobora gutanga umusaruro bonyine badakoranye n’abaturage ngo bakore ibyo bakeneye gukora, babyitabire, babigiremo uruhare kandi babyungukiremo”.

Yavuze ko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ari umusingi ukomeye u Rwanda rwubakiye, binyuze mu kugirana ibiganiro na bo kandi bagatanga umusanzu wabo.

Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku buryo abayobozi bose mu nzego zitandukanye basinyana imihigo kandi n’uruhare rw’umuturage rukagaragara, bityo intego n’imihigo yiyemejwe ikagerwaho.

Ati “Abayobozi bose bahurira hamwe, buri wese akabazwa ibyagombaga gukorwa n’uko byagenze. Ese twageze ku ntego, ntitwazigezeho, ikibazo ni ikihe kugira ngo ubutaha tuzabashe kugikemura”.

Guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Perezida Kagame yavuze uko u Rwanda rwubaka ubushobozi mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, yemeza ko byose bituruka mu bukangurambaga, aho abaturage bakangurirwa uko igihugu na sosiyete bibaho hibandwa ku hazaza kandi bagakorera hamwe.

Ati “Twahereye ku busa mu myaka 25 ishize. Hari icyo twakoze mu myaka 25 duhereye kuri ubwo busa. Ariko byashobotse kuko twabashije kurebana mu maso turavuga ngo hari icyo dushobora gukora, ntabwo byose byatakaye turahari”.

Urubyiruko

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagarutse ku rubyiruko, avuga ko ruhabwa agaciro muri gahunda zose z’igihugu kandi rugahabwa impanuro zirwibutsa ko ntawe uzarukorera ibyo rukwiye kuba rukora.

Ati “Tubaha agaciro. Guha agaciro abaturage, kubashyira hagati ukababwira ngo ntabwo mukwiye kwifata mu mifuka ngo mwumve ko hari undi muntu uzabakorera ibyo mukwiye kuba mukora”.

Yakomeje avuga ko bitanga umusaruro ariko bagomba kwigirira icyizere bagakorana hagati yabo ndetse na guverinoma.

Perezida Kagame yanagarutse ku gitutu cy’abava mu cyaro bajya mu mujyi atangaza ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo guteza imbere imijyi ya kabiri, aho ubu hari iri hagati y’irindwi n’umunani mu bice bitandukanye by’igihugu irimo gutera imbere.

Ibi bigendana no gushyigikira no gushishikariza abaturage gushaka ibyo bahakora bijyanye n’ibice barimo.

Urugero ni nk’ishoramari rikomeye ryakozwe mu iterambere ry’ubuhinzi hagamijwe ko ababukora bava mu buhinzi bwa gakondo bakajya mu buhinzi bubyara umusaruro mu buryo bw’amafaranga.

Perezida Kagame ari mu bayobozi bitabiriye itangizwa ry’Inama Mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW)

Perezida Kagame n’Igikomangoma cya Abu Dhabi, Mohamed bin Zayed Al Nahyan mu gikorwa cyo guhemba imishinga yatoranyijwe

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Abu Dhabi ni wo mujyi wa mbere, Perezida Kagame yasuye kuva umwaka wa 2020 utangiye.
Src: IGIHE

2020-01-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw

Ubwanditsi 13 Jun 2018
Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa   Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Ubwanditsi 09 Aug 2018
U Buyapani bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 90 $ yo kurwanya igwingira mu bana

U Buyapani bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 90 $ yo kurwanya igwingira mu bana

Ubwanditsi 16 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN: Maroc idafite icyo iharanira yandagaje Amavubi 1-4 imbere  ya Perezida Kagame
IMIKINO

CHAN: Maroc idafite icyo iharanira yandagaje Amavubi 1-4 imbere ya Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266
Amakuru

Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266

Ubwanditsi 19 Apr 2023
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?
Amakuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Ubwanditsi 03 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru