• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018
Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubukungu bwa Afurika muri Banki y'Isi, Albert Zeufack

Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018

Ubwanditsi 04 Oct 2018 UBUKUNGU

Raporo ya ‘Africa’s Pulse’ ikorwa na Banki y’Isi kabiri mu mwaka nk’isesengura rigagaragaza uko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika bihagaze, igaragaza ko ubukungu bwa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bwateye imbere ariko ku kigero gito ugereranyije n’uko byari byitezwe.

Iyi raporo ya 18, yasohotse kuri uyu wa Gatatu, yagaragaje ko izamuka ry’ubukungu bwa Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ari 2.7% muri 2018, ugereranyije na 2.3% bwazamutseho mu 2017.

Banki y’Isi yateganyaga ko ubukungu bw’aka karere buzazamuka ku gipimo cya 3.1% mu 2018 ariko bitagishobotse kubera iterambere ry’ubukungu bwa Nigeria, Angola na Afurika y’Epfo ridahagaze neza.

Igaragaza ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara irimo gutera imbere nubwo atari ku muvuduko wihuta cyane nk’uko byari byitezwe. Biteganyijwe ko ubukungu bw’aka karere buzazamuka kuri 3.3% mu 2019, na 3.6%, mu 2020/21.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubukungu bwa Afurika muri Banki y’Isi, Albert Zeufack, yavuze ko imyenda ibihugu bya Afurika bifata ikomeje kwiyongera kandi bikazabigiraho ikibazo.

Yagize ati “Ubukungu bw’akarere burimo gutera imbere nubwo atari ku muvuduko wihuta nk’uko byari byitezwe. Kugira ngo iryo terambere rikomatanyije ryihute kandi rihozeho, abafata ibyemezo bagomba gukomeza kwibanda ku ishoramari riteza imbere abaturage, kugabanya ikoreshwa ry’umutungo mu bitari ngombwa no kongera umusaruro”.

Yongeraho ko abafata ibyemezo bagomba kugira ubushobozi bwo gucunga neza ibibazo bishobora guturuka ku mpinduka mu bucuruzi, mu ishoramari ndetse no mu myenda.

Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko ubucuruzi mpuzamahanga ndetse n’urwego rw’inganda byatakaje umuvuduko w’iterambere bitewe n’ibiciro by’ibyuma ndetse n’ibikomoka ku buhinzi byamanutse, ahanini bigizwemo uruhare n’ibiciro by’ubucuruzi n’ikigero cy’ababikenera.

Umusaruro muke w’ibikomoka kuri peteroli muri Nigeria na Angola, wagize ingaruka ku muvuduko w’iterambere ry’ubukungu naho muri Afurika y’Epfo, iterambere ry’ubukungu ku muturage riragabanuka.

Banki y’Isi ivuga ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora gukomeza kwiyongera mu 2019, ibiciro by’ibyuma bishobora kudahinduka bitewe n’uburyo ababishaka bahagaze by’umwihariko u Bushinwa.

Gusa iyi raporo igaragaza ko ubukungu bw’ibindi bihugu nka Cote d’Ivoire, Kenya n’u Rwanda buhagaze neza bigizwemo uruhare n’ubuhinzi n’ishoramari rya leta.

2018-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Ubwanditsi 16 May 2016
U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo

U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo

RUSHYASHYA 26 Aug 2026
Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018

Ubwanditsi 28 Mar 2019
Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ubwanditsi 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri  Kagame
INKURU NYAMUKURU

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

Ubwanditsi 11 Mar 2019
Minisiteri y’umutekano ikwiye gusobanura ukuntu Abacitse ku icumu   bagicibwa imitwe
Mu Mahanga

Minisiteri y’umutekano ikwiye gusobanura ukuntu Abacitse ku icumu bagicibwa imitwe

Ubwanditsi 18 Jun 2016
Name Change Request
KWAMAMAZA

Name Change Request

Ubwanditsi 09 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru