Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017,Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari z’u Rwanda, ashyira indabo ku gicumbi cyazo kiri i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Umukuru w’Igihugu yari kumwe n’Abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Senat Bernard Makuza ndetse n’Ambasaderi Richard Kabonero ucyuye igihe akaba yari ahagaririye Uganda mu Rwanda, akaba ari nawe mukuru w’ urwego rw’Abadipolomate mu Rwanda. Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’igihugu.
Mu ntwari z’Igihugu zibukwa harimo Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi bari kumwe na Perezida Kagame mu gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira 1990.
Perezida Kagame ashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ari nawe wayoboye urugamba rwa RPF-Inkotanyi akarutsinda yagize uruhare mu kubohora n’ Igihugu cya Uganda, Perezida Paul Kagame afite imidari itatu yambitswe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Imidari yahawe ni: “Pearl of Africa the Grandmaster Medal”, “Kagera Medal” ndetse na “Luwero Triangle Medal”. “Pearl of Africa medal” niwo mudari ukomeye w’umwihariko ku bayobozi bakuru b’ibihugu.
Imva ya Gen.Major Fred Rwigema
Umwe mu Ntwari z’u Rwanda, Major General Fred Rwigema nawe yahawe umudari wa “Kagera” na “Luwero triangle medals.
Gen. Fred Rwigema yatabarutse ahitanwe n’isasu ryarashwe n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda, rimufata rimusanze mu mpinga y’umusozi aho yari ahagaze afite indebakure (jumelles/binoculars) mu ntoki, byari tariki ya 2 Ukwakira 1990.
Umwanditsi wacu