Mercy Mokeira wabaye Miss World Kenya muri Nyamira ahahoze ari Intara ya Nyanza muri Kenya yitabye Imana mu mpera z’icyumweru, kuri ubu inkuru iri kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru n’isengesho uyu mukobwa yavuze ko ubwo yagiranaga isezerano n’Imana ngo imukize.
Uyu mukobwa yari amaze iminsi icumi mu bitaro.Yamenyekanye cyane muri Kenya mu mwaka ushize ubwo yifotoje ari kumwe n’abakobwa b’uburanga muri Gereza ya Lang’ata nyuma amafoto agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Uwo mukobwa wahize abandi muri Kenya mu buranga mu irushanwa Nyamoinga w’icyo gihugu mu mwaka wa 2016, yitabye Imana ku myaka 23 y’ubukure, aguye mu bitaro byo mu Majyaruguru ya Kinangop (North Kinangop Hospital) aho yavurirwaga gusa indwara yari arwaye na nubu ntiramenyekana.
Ubwo yari aryamye mu bitaro, Miss Mokeira wari mu banyeshuri biteguraga guhabwa impamyabumenyi muri Kamena 2017 muri Kenyatta University (Bachelor of Laws Degree), yateye isengesho ry’amagambo macye asaba Imana ngo imukize. Yanditse agira ati: “Mana ndakwinginze ngo unkize.”
Abantu benshi bakoranye ndetse n’abari bamuzi, ubu butumwa bwabashenguye imitima nk’uko bigaragara mu magambo yavuzwe na se, abayobozi n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye. Josphat Momanyi Se wa nyakwigendera Miss Mery Mokeira, yatangarije KenyaMoja muri aya magambo:
Yagize ati “Mu gitondo cyo ku wa 6, nari ntarakira igisubizo. Murumuna we yambwiye ko Mercy yabyutse ameze neza ariko yari ari gutaka ubushyuhe bwinshi mu mubiri. Ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, murumuna we yarampamagaye ambwira ko Mokeira atagishoboye no kuvuga maze saa tanu n’igice (11:30) z’amanywa umwuka wari umaze kumushiramo. Nahamagaye Dogiteri wo kuri ibyo bitaro bya North Kinangop ni we wemeje iyo nkuru y’incamugongo.
Se w’uwo mukobwa, Josphat Momanyi akomeza agira ati, “Yatakaga avuga ko ababara mu mitsi ariko ibipimo ntibyashoboraga kugaragaza indwara arwaye. Twamukoreye irindi suzuma gusa yitabye Imana tutarabona igisubizo.”
Inshuti n’abavandimwe ndetse na bamwe bakoranaga mu kazi ka buri munsi bavuze ko Kenya ihombye umukobwa w’umuhanga w’umunyembaraga wagaragaza kwitangira abandi.
Umwe mu bayobozi ba Nyamira County, Jones Omwenga, yagize ati “Iki ni igihombo gikomeye mu gace k’iwacu. Ntitwabona uko tugaragaza agahinda dufite mu magambo.’’ Nyampinga, Mokeira yateganyaga gusoza icyiciro cya 2 cya kaminuza mu mategeko muri Kamena uyu mwaka.
Muri Kamena 2016 Mercy Mokeira yamamaye cyane muri Kenya ubwo yifotoje ari umwe n’abagore b’uburanga bambitse ikamba ry’ubwiza muri Gereza ya Langata. Icyo gihe amafoto yasabagiye hose kubera uburyo itangazamakuru ryagereranyaga uyu mukobwa na Nyampinga watowe muri iyi gereza, byari nk’igitangaza kuri bamwe kubona Nyampinga arushwa ubwiza n’umugororwa.
Mu mwaka ushize Mokeira yanagizwe umunyamideli w’umwaka mu bagore [Female Model of the Year] mu bihembo bya Pwani Awards.