Mugihe u Rwanda rumaze kuba ikitegererezo muri Afrika mu kwihuta mu iterambere, kuburyo n’abakuru b’ibihugu basigaye baza kwigira ku Rwanda uko rwikuye mu bukene, kuva k’ubusa rukaba rugeze kure mu iterambere.
Umukozi uciriritse mu ruganda rukora ‘ibirungo ’ I Paris mu Bufaransa, uterura amakarito n’imikebe afunzemo ibiryo by’ibirungo mu ruganda niwe ushaka kuba Perezida w’u Rwanda.
Nyuma ya Rusesabagina wari umuboyi muri Hotel Des Mille Collines nawe washatse kuba Perezida, ariko kuri ubu akaba yarabuze kubera ko ibyo yabeshyeshyaga byaje gutahurwa nyuma y’igitabo cy’ Umwanditsi Edouard Kayihura warokotse jenoside akaba n’ umwe mu bahungiye muri Hotel des Mille Collines afatanije n’Umunyamerika Kerry Zukus banditse igitabo gihinyuza bidasubirwaho ikinyoma cyakwirakwijwe na Paul Rusesabagina hifashishijwe filimi yamukozweho yiswe ’Hotel Rwanda’.
Paul Rusesabagina
Iyi filimi ’Hotel Rwanda’ yakozwe nyuma y’uko Paul Rusesabagina akwirakwije hirya no hino inkuru z’ibitangaza yakoze aho yavugaga ko yarokoye imbaga y’abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines.
Umwe mu barokokeye muri iyo hoteli, Edouard Kayihura yafashe iya mbere ngo ahinyuze izo nkuru zitandukanye cyane n’ukuri, aho Rusesabagina yakwirakwije mu mahanga ko ari we warokoye impunzi z’abatutsi muri iyo hoteli, yandika igitabo ‘Inside the Hotel Rwanda- The surprising true story and why it matters today’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ‘Hoteli Rwanda- Inkuru itangaje y’ibyahabereye n’impamvu ifite ukamaro uyu munsi’.
Abazungu baje gutahura ko Rusesabagina yishyuzaga impunzi azitera ubwoba ko nibatamuha amafaranga abashumuriza interahamwe, nyuma za facture yishyurizagaho zarabonetse . Rusesabagina azima atyo.
Amakuru dufite avuga ko nyuma ya Rusesabagina na Thomas Nahimana, Mpayimana Philippe yagombaga kuziba icyuho, Philippe kuva mu Bufaransa, akorana n’agatsiko k’ imiryango y’abafaransa bahoze muri zone Turquoise bayobowe na Hubert Védrine wari muri zone Turquoise n’akandi gatsiko kari muri leta y’Ubufaransa gafite imizi ya francois Mitterrand, Habyarimana n’Ingabo zatsinzwe, bafatanyije na “L’Internationale démocrate centrist” (IDC), ikorera Congo, Burundi, Rwanda n’irindi huriro ry’idini gatolika mu Butariyani rikorera Sant Egidio, ari nabo baha impapuro n’ibindi byangombwa, bakanatera inkunga zirimo no kwakira abayobozi ba FDRL ari nabo babika amafaranga ya FDLR, ngabo abasunitse Ingabire Victoire ba mukuye muri Congo ni nabo baha amafaranga Mpayimana Phillipe yo kwandika ibitabo k’ubuyobozi buriho mu Rwanda, bakanamuha n’ibitekerezo ashyiramo bishinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi bwabereye muri Congo.
Mpayimana Philippe
Twanamenye ko aka “gatsiko” k’abuzukuru ba Mgr André Perraudin ri nako gasunika Padiri Nahimana Thomas, gutinyura bene wabo cyane cyane bagamije gushyira ahabona manifesto y’abahutu yakorewe mu Bubiligi yabyaye leprophete.fr, gahunda iriho siyo gutsinda ahubwo niyo gutegura ejo hazaza muri Politiki igamije guhirika ubutegetsi buriho bita ubw’Abatutsi.
Nyuma rero yaho binaniriye Thomas Nahimana kubera ko abazungu basanze Nahimana afite ibyaha bya leprophete, impapuro z’inzira n’uburiganya bugamije kubeshya abamuha amafaranga, hagombaga kuboneka uziba icyuho.
Padiri Thomas Nahimana
Ariko biragoye kuko iyo rubanda nyamwinshi bavuga, imaze guhabwa inka, amashuri, amavuriro imaze kuvumbura ko ibyo byose ari ibigamije kubasubiza inyuma kandi bari bamaze kugera ku iterambere abana babo biga, bavuzwa n’ibindi..Abazana amacakubiri mu banyarwanda barakiyongera. Murabe maso.
Burasa JG.