Nyuma yaho Dr Rudasingwa na Musonera bashatse kwifatira impunzi z’abahutu bahunze u Rwanda, kubera ibyaha bya Jenoside bakurikiranweho. Mu rwego rwo kubifatira no gushaka kubarya ibyabo Dr. Rudasingwa yateguye ibiganiro (Conference) ngo asobanure uko RPF ngo yishe Abahutu mu Rwanda no muri Congo. Ibyo yise Jenoside yakorewe Abahutu.
Iyi Conference imaze kwimurwa ishuro ya 3, ubwa mbere yagobye kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri (Ukuboza), iza kwimurirwa mu kwa kabiri, none yongeye kwimurirwa mu kwa Gatatu. Agashya nuko aho kubera Washington DC ngo izabera i Buruseli mu Bubiligi. Iyi nindi gihamya yuko Rudasigwa, arimo kwishakira amafaranga dore ko kwinjira noneho bazajya baka ama Euro 50.
Andi makuru yageze kuri Rushyashya.net, nuko Radio bashinze bashaka guhangana na Radiyo Itahuka yabananiye. Ikindi kandi ubu Dr Rudasigwa agenda yihisha abantu yagiye abeshya ko akeneye amafaranga yo gukoresha conference. Ubu abo abahutu be bamuhaye amafaranga bose ntashobora kwitaba telephone zabo.
Dr. Rudasingwa yabeshye abantu ko agiye kubashakira uburenganzira bwabo none baramubuze. Ibi bintu abantu bagomba kubyitondera.
Ikiriho ubu n’uko Musonera na Ngarambe batakibona Dr. Rudasingwa kuko niwe wabafashaga kuri Radio yabo yumvwa n’abantu batarenze 10 none barumiwe. Ingirwa Radio bari bashinze yarabananiye, bakorana ikiganiro rimwe mu cyumweru kandi niyo bagikoze biba bicikagurika buri kanya kuburyo kubumva aba ari intambara.
Musonera Jonathan, Dr. Theogene Rudasingwa na Joseph Ngarambe: NEW- RNC -Ikiryabarezi
Amakuru twabwiwe n’umuntu uzi amakuru neza ya Dr. Rudasingwa nuko ubu bamuhaye urwandiko rumubwira ko agomba gusohoka munzu yari atuyemo (eviction) kuburyo ubu nta muntu ukimenya aho arara n’abamuhamagara ntibamubona. Dore ngibyo ibyo kwa Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe.
Cyiza D.