Umunyarwanda witwa Robert Kayinamura Alias Wa Kisese yitabye Imana azize impanuka y’imodoka ku Cyumweru tariki ya 12/02/2017 i Ottawa muri Canada.
Robert Kayinamura ni umwe mu bize mu ishuri ryisumbuye ry’amategeko ryo mu Birambo ahahoze ari muri Perefagitura ya Kibuye. Akaba akomoka mu Gatsata mu mujyi wa Kigali.
Robert Kayinamura
Abamuzi neza babwiye Rushyashya.net ko Robert Kayinamura yari umutekamutwe ukomeye mu mujyi wa kigali, yajyanye n’undi mutipe bafatantaga kwiba, bari barahimbwe ba Notaire kubera kwigana cashet na signature za ba Notaire, nyuma aza kujya muri Canada akwepye ubutabera kuko ngo yahoraga afunze rimwe narimwe yibye ama Bank akoresheje amacheque atazigamiwe ndetse n’aya abandi bantu yabaga yatekeye umutwe.
Robert Kayinamura avukana na Kayinamura Alphonse wize ibyitumanaho, yakoreraga Orinfor mbere ya 94, azaguhungana n’abandi ajya mu mu mashyamba ya Congo yinjira mumutwe wa FDLR, ubu akaba ari umwe mu ngabo za FDLR ziba mu Burundi aho akora kuri Radio REMA FM ya leta y’i Burundi, akora nk’umu technicien, yize muri Algeria.
Kayinamura Alphonse umwe mu ngabo za FDLR i Burundi, akaba umuvandimwe wa Robert Kayinamura.