Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo ikipe ya Rayon Sports yongeye kugaragaza uburyo yiteguye neza umwaka utaha w’imikino wa 2025/26, isinyisha umukinnyi wa mbere muri iri soko ariwe Musore Prince.
Uyu myugariro Prince Michel Musore w’imyaka 26 ukomoka mu Burundi, yakiniraga ikipe ya Vital’O FC biravugwa ko aje kongera imbaraga mu bwugarizi bw’iyi kipe dore ko yari isanzwe ihafite umukinnyi umwe.
Musore yabaye umukinnyi wa mbere watangajwe ku mugaragaro muri iri soko ryo mu Rwanda ritegura umwaka w’imikino wa 2025-2026, ahita yandika amateka nk’umukinnyi utangije ku mugaragaro isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu gihugu.
Amakuru ava mu ikipe yakiniraga, uyu Myugariro Musore azwiho umuvuduko, imbaraga ndetse n’uburambe ku rwego mpuzamahanga, akaba agiye kongerera Rayon Sports imbaraga ku ruhande rw’inyuma.
Kuba Rayon Sports ariyo yatangije iri soko biragaragaza imbaraga itangiranye yitegura imikino mpuzamahanga ya CAF Confederation Cup izitabira mu mezi ari imbere.
Nk’uko Rayon Sports yabitangaje uyu Myugariro w’imyaka 26 yasinye amasezerano y’imyaka 2 akinira Gikundiro.