• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa.

Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa.

Ubwanditsi 03 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021, hakinwaga agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, abasiganwa bavaga i Kigali berekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 125 na Metero 500, ni agace kegukanwe n’umufaransa Alan Boileau w’imyaka 21 ukinira B&B Hotels wari witabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ni isiganwa ryahagurkiye imbere y’inyubako ya MIC mu Mujyi wa Kigali, abasiganwa bakaba berekeje mu ntara y’Amajyepfo aho ubwo hari hamaze gukorwa intera y’ibilometero bitanu, abakinnyi batatu bavuye mu gikundi barimo Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda uri gukina iri rushanwa ku nshuro ya 10, Tewelde wa Eritrea na Manizabayo Eric wa Benediction Ignite.

Aba bakinnyi bakomeje kugendana basize igikundi cyari kirimo abakinnyi benshi barimo n’uwambaye umwenda w’umuhondo gusa muri batatu b’imbere baje kwivangura ubwo bari bageze ku kilometero cya 67 nibwo Tewelde ya Eritrea yasize abanyarwanda bombi akomeza kwitwara wenyine kugeza ubwo abakinnyi babiri Valentin Ferron ukinira ikipe ya Total-Direct Energie na Alan Boileau wa B&B Hotels bafashe umwanzuro wo kuva mu gikundi cya kabiri ngo begere abimbere.

Ibi byakomeje kugenda uko gusa hamaze gukorwa ibilometero 94, Brayan Sanchez wari wambaye umwenda w’umuhondo n’igikundi bari kumwe cy’abakinnyi 32, bafashe Valentin Ferron na Alan Boileau bari basize abandi.

Ubwo abasiganwa baburaga ibilometero 11 ngo bagere aho basoreza abakinnyi batanu, bane muribo muri bo bahise bacomoka, abo ni Teugels, Main, Quintero na Boileau bishakishagamo ugera mu mujyi wa Huye ayoboye, ibi byaje guhira umufaransa w’imyaka 21 Alan Boileau maze yegukana aka gace asize bagenzi be amasegonda umunani.

Ku ntera y’ibilometero 125 na Metero 500, Alan Boileau yakoresheje amasaha atatu iminota irindwi ndetse n’amasegonda cumi n’ane (3h07’14”), ni mu gihe ukunnyi w’umunyarwanda waje hafio kuri uyu wa mbere yabaye Uhiriwe Byiza Renus (Team Rwanda) wakoresheje amasaha atatu, iminota irindwi n’amasegonda 22, aba uwa 20 mu gihe Mugisha Samuel wa 26, yasizwe amasegonda 36 na Alan Boileau.

Usibye kuba Alan Boileau yegukanye aka gace ka kabiri Umba Lopez Abner Santiago niwe mukinnyi uyoboye isiganwa ku rutonde rusange akaba akomezanyije umwenda w’umuhondo, Manizabayo Eric uzwi ku izina rya Karadiyo ukinira Benediction Ignite yo mu Rwanda yahembwe nk’u witwaye neza mu guterera imisozi.

Tour du Rwanda 2021 irakomeza ku wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka gatatu kazahagurukira i Nyanza kerekeza i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171 na metero 600, ni agace ariko katazitabirwa na Areruya Joseph ukinira ikipe ya Benediction Ignite ya hano mu Rwanda kubera ko uyu munsi atabashije gusoza ibi bivuze ko asezerewe muri Tour du Rwanda ya 2021.

2021-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Ubwanditsi 15 May 2017
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Ubwanditsi 05 Sep 2024
Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ubwanditsi 11 Nov 2024
FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

Ubwanditsi 15 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho
INKURU NYAMUKURU

Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Ubwanditsi 21 Jun 2019
Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda
ITOHOZA

Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2019
Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi
ITOHOZA

Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Ubwanditsi 31 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru