Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gashyantare 2017 nibwo Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) mu gihugu cy’u Burundi akaba n’umuterankunga wa Korali Bethlehem yo mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR mu karere ka Rubavu , yashyinguwe mu Mujyi wa Bujumbura .
Umuhango wo kumusezeraho no kumuherekeza witabiriwe n’abantu bavuye imihanda yose , ari nako amarira ya bamwe mubo mu muryango we n’ inshuti yisuka ku matama bitewe n’agahinda bari bafite .
Hari bamwe mu nshuti za nyakwigendera batigeze babona uko bajya kumushyingura bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye urangwa muri iki gihugu.
Amakuru yatangajwe ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 na SOS Media yavugaga ko nyakwigendera yishwe abanje gukubitwa bikomeye cyane cyane mu bice byo mu maso , ariko amaboko ye aboheye inyuma . Umurambo we watoraguwe muri Zone Kanyosha ya Komine Muha.
Umurambo wa Niyibogora Lydie wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Khaled n’abakozi b’ishyirahamwe ryita ku mbabare Croix Rouge Burundi .
Kugeza magingo aya , nta ruhande na rumwe rurigamba urupfu ry’uyu mubyeyi cyangwa ngo inzego z’umutekano mu Burundi zerekane abo zimaze gufata bacyekwaho urupfu rw’uyu mubyeyi .
Nyakwigendera Nibogora Lydie wakoraga uko ashoboye ngo Korali Bethlehem ikore ibikorwa by’Ibugabutumwa idatatse amikoro cyangwa amasengesho , yitabye Imana asize umugabo n’abana babiri .