• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo

Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo

Ubwanditsi 13 Mar 2017 Mu Rwanda

Ku italiki ya 11 Werurwe uyu mwaka, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yashyikirije bene zo moto ebyiri zabwe mu bihe bitandukanye, zikaba zarafashwe ku bufatanye n’abaturage, ubwo zabaga zigiye kwambutswa mu gihugu cy’u Burundi; akaba ari nako ifunze abagabo babiri bari inyuma y’ubujura bw’imwe muri ziriya moto.

Moto zatanzwe ni Suzuki TF GPM 055C yari yaribwe mu Kuboza 2016, yibwa ku kigo nderabuzima cya Rwesero mu karere ka Gicumbi, ikaba yarafashwe n’abapolisi ba sitasiyo ya Polisi ya Rweru, ubwo abantu bataramenyekana bari bagiye kuyambutsa mu ijoro bakwikanga abashinzwe umutekano bakayita bakiruka, ikaba yari imaze igihe kinini kuri iriya sitasiyo, nyuma iperereza rikerekana ko ari iyo ku kigo nderabuzima cya Rwesero.

Indi ni TVS RD 346 M bivugwa ko yibwe mu Birembo, umurenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo, yafashwe mu ma saa tanu y’ijoro ku mupaka wa Nemba, mu murenge wa Rweru ubwo yari igiye kwambutswa nayo, ifatanwa abitwa Habimana Alexis w’imyaka 30 y’amavuko na Ntahonkiriye Bernard w’imyaka 29, bafashwe bategereje ugomba kuza kuyitwara no kubaha amafaranga; bakaba bari bayambitse izindi nimero RD 629 T, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rweru mu gihe moto yo nyirayo yayitwaye.

Kuri ibi bikorwa byombi, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police (Supt.) Ildephonse Rutagambwa , akaba ashimira abaturage ku ruhare bagize mu ifatwa rya ziriya moto zombi kuko aribo batanze amakuru kuri Polisi.

SP Rutagambwa yagize ati:” Nk’aba bagabo bafashwe nyuma y’aho baje bakajya mu kabari na moto bibye, bagakomeza guhamagarana n’abagomba kuza kuyitwara bavuga n’uburyo bari bubigenze, abaturage nibo bagize amakenga baraduhamagara kugeza ubwo tubafashe.”

Yagize kandi ati:”Ibi byerekana ko abaturage basobanukiwe ko bakwiye kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha. Gutanga amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa kandi hagafatwa vuba ababikoze cyangwa abategura kubikora.”

SP Rutagambwa yagiriye inama abagifite akaboko karekare kubireka ahubwo bagakora, aha akaba yaragize ati:”Abantu bakwiye kunyurwa n’ibyo bafite kandi bagakora aho gutega amakiriro ku kwiba cyangwa ikindi gikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko.”

Amaze gushyikirizwa moto y’ikigo nderabuzima, umubikira witwa Uwamurera Thacienne yagize ati:” Sinabona amagambo yo gushimira Polisi y’u Rwanda ku kuba yafashe moto yanjye yari yibwe ikaba ndetse yanayinshyikirije.”

-6088.jpg

Aba kekwaho icyaha, baramutse bahamwe n’icyaha, bombi bahanwa n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iyi ngingo ikaba ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ikaba ikomeje gushimira abantu bose bakomeje kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane batanga amakuru atuma abanyabyaha hirya no hino bafatwa.

2017-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Ubwanditsi 01 Sep 2017
AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

Ubwanditsi 14 May 2021
Nyaruguru: Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Nyaruguru: Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 25 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gabiro : Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare
Mu Rwanda

Gabiro : Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare

Ubwanditsi 13 Jul 2017
Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura
INKURU NYAMUKURU

Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Ubwanditsi 08 Aug 2019
Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo
Amakuru

Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwanditsi 06 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru