• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Ubwanditsi 08 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Imyaka mirongwitatu y’amage ishize nakundaga kumva imbwirwaruhame z’inyeshyamba y’intarumikwa yaje kuba Perezida. Kandi ntabwo arinjye njyenyine.  N’abandi benshi bashimishwaga nawe. Ntabwo yari Inyeshyamba isanzwe ivuga nabi cyangwa se ngo itere ubwoba.

Yego yari yageze ku butegetsi hakoreshejwe intwaro, ariko yari yiteguye  kugirana ibiganiro n’abandi ku bibazo byarebaga igihugu, akemeza abantu binyuze mu biganiro no kujya impaka.

Uwo mugabo yari Yoweri Museveni wari ukimara kwimikwa nka Perezida wa Uganda, nyuma y’urugamba rwari rumaze imyaka itanu Museveni, ibyo yajyaga avuga byabaga bifite gukurura  abaturage binaryoheye amatwi. Kuva nyuma y’imyaka myinshi numva imbwirwaruhame za Daniel Arap Moi zabaga zitaryoheye amatwi, ari nako zirimo gutegeka abaturage gushyira mu bikorwa gahunda zinyuranye za Guverinoma, muri Kenya  n’ibigambo bya Amini byabaga birimo gutera ubwoba, ariko binashimishije.

Yajyaga avuga ibintu  by’ukuri birebana n’impinduramatwara byajyaga bikurura urubyiruko. Harimo kutihangana, ku muntu wihutiraga gusubiza ibintu mu buryo, byari byarangiritse igihe cyirekire. Yari afite uburyo bw’igitugu,  ubunyamusozi utibagiwe n’ubwirasi ari nabwo bwatumaga ibyo yavugaga bikundwa.

Yasebyaga abo yari yarasimbuye ku ntebe abita amazina akabije urugero, hari aho yabitaga “ingurube.”

Benshi bajyaga batekereza ko yabiterwaga n’ubwana no kuba ataragira ubunararibonye muri Guverinoma n’ibyishimo by’instinzi. Bityo bagatekereza ko inzego z’ubutegetsi zizabicubya. Baribeshye. Ukwirata no kwishongora bigaragara ko byagiye byiyongera, uko yiyongezaga igihe ku ntebe y’ubutegetsi, ndetse binakomereza no mu byegera bye, bigera naho bihiduka ubukombe. Ugira utya ukumva Abajenerali bakoze ibintu ubusanzwe byakabaye ari icyaha, ntihagire igikorwa, kuko batekereza ko bafite ubudahangarwa bwo kwitwara uko bashaka.

Perezida Museveni n’ibyegera bye byo muri NRM ntibihanganiraga uwo batavugaga rumwe, bityo bakarega ibyaha binyuranye uwabaga atavuga rumwe nabo. Urugero, barangwaga no guhisha ukuri, n’imyitwarire yashyigikiraga gutanga imyanya hakurikijwe uturere umuntu akomokamo, cyangwa se amoko.

Mu gihe yabaga arimo guhembera ibi birego, yabanzaga kubisasira, mu rwego rwo kwigisha, agasobanura ayo magambo kuri rubanda, mu rwego rwo kuyacengeza mu bo yibwiraga ko batapfa guhita bayumva. Ako nako, kari akandi gakoryo akenshi katajyaga kamenyekana. Ubu bikaba bimaze kugaragara ko ibyasaga nkaho ari ugusobanuro byabaga ari ubwirasi n’ubwibone.

Bimwe mu byamururiga abantu bwari uburyo bwe bwihariye bwo kubara inkuru , no guca imigani. Imbwirwaruhame ye yabaga yateguwe mu buryo bw’akataraboneka, kandi inarunzwe mu migani y’ururimi rw’Ikinyankore. Hari kera. Ubungubu, byasubiwemo inshuro nyinshi ku buryo ubu byatakaje injyana ku buryo abantu baba bazi ibyo ari buvuge, bityo bikaba bitakiryohera amatwi.

Mu gihe gisaga imyaka mirongwitatu, amwe mu magambo yakundaga gukoresha ntakigezweho bityo akaba atakiyakoresha. Ntushobora kumva abantu bakitwa ko basigaye inyuma, cyangwa se ko bashiriwe. Ntabindi birego byo kugereka ku bantu ko bafite ubwiko. Ariko kuba hari impinduka, si uko ibyo ayo magambo yabaga asobanura bitakiriho.

Ahubwo byarushijeho gushinga imizi kuburyo bigaragarira buri wese. Ibyo bikaba bisobanura impamvu  atari ngombwa kwita izina ikintu ubona buri gihe izina ridasanzwe. Byaramenyerewe ku buryo byabaye ibisanzwe.

Urugero, ufashe ijambo ubwiko. Ni ijambo rikoreshwa rimwe na rimwe, nabwo rigakoreshwa mu biganiro bisanzwe biterekeranye na filosofiya ndetse no mu rwego rw’intiti. Tudakabije tugomba guha Museveni n’abasangirangendo be mu gihe bari mu ishyamba amanota, kubera ko barahagaritse ikoreshwa rya bene iriya mvugo, bagatangira kwifashisha imvugo isanzwe imenyerewe ya buri munsi.

Ibiri amambo nyamara, nuko baje kugotwa na bene iriya mvugo ubu bakaba barabaye imbata, cyane cyane iyo barimo kuvuga ku bindi bihugu.

Mu byukuri ubwiko bivuga iki? Ukurikije inkoranyamagambo zitandukanye, ni politike yo gutuma rubanda itamenya ibirimo gukorwa, guhisha ku bushake, guheza rubanda mu gihirahiro, kugirango batamenya ibirimo gukorwa.

Biriya bisobanuro byagaragajwe haruguru nibwo buryo Guverinoma ya Uganda yigaragaza imbere y’abaturage, ari nayo nyirabayazana y’umubano udahwitse hagati ya Uganda n’uRwanda, bahishe ku bushake abaturage babo ukuri ku birebana n’iyi mibanire hagati y’ibihugu byombi. Bakaba barahisemo kugaraza ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi nk’ikibazo cy’umupaka, mu byukuri Uganda irega uRwanda kuba rwarafunze umupaka.

Ubwo yari Kabale mu Majyepfo y’Iburengerazuba hahana imbibe n’uRwanda, nibwo Perezida Museveni yijeje abaturage ko ikibazo  cy’umupaka kigiye gukemuka vuba. Akaba ariwo murongo guverinoma ye kimwe n’itangazamakuru bafashe.

Nyamara kandi nkuko bizwi na bose, na Perezida Museveni na Guverinoma ye irimo ikibazo cy’imibanire ntaho gihuriye  n’umupaka. Mbere na mbere, ntiwigeze ufungwa. Igice kimwe cyambukirwaho Gatuna nicyo cyafunzweho igice ku modoka nini. Iyindi mipaka ibiri, Cyanika na Kagitumba, ntiyigeze ifungwa.

Ibibazo nyakuri byagaragarijwe Perezida Museveni no kuri rubanda ni ibi: Kuba guverinoma ya Uganda itera inkunga abakoze Jenoside n’imitwe y’iterabwoba, FDLR, RNC n’indi bigamije guhungabanya uRwanda, ishimutwa ry’abanyarwanda batagira ingano, kubakorera iyicarubozo, kubafunga batagezwa imbere y’inkiko, ari nako babafungira ahantu hatazwi, no kwanga ko ibicuruzwa byo mu Rwanda binyuzwa muri Uganda.

Museveni, guverinoma ye n’itangazamakuru ryo muri Uganda barumye gihwa ntibagira icyo bavuga kuri izi ngingo, nkaho ntacyo babiziho, cyangwa se nkaho bitabaho. Ahubwo bagahitamo kwibanda ku kinyoma cy’umupaka. kuvuga ku mupaka.

Biteye ubwoba kubona n’itangazamakuru naryo ryarijanditse mu guhisha ukuri mu gihe inshingano z’itangazamakuru ari ugushyira ukuri ahagaragara. Ibi ntibiterwa no kutamenya amakuru. Biterwa nuko bashobora kuba barashyizwe mu kwaha cyangwa se no guterwa ubwoba.

Iki ni igitekerezo bwite cy’umusomyi 

Src: The New Times

2019-08-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo  by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Ubwanditsi 18 Feb 2019
Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Ubwanditsi 20 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Abana babiri bacukuriwe imva yo kubahambamo ari bazima.
INKURU NYAMUKURU

Burundi : Abana babiri bacukuriwe imva yo kubahambamo ari bazima.

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye
Mu Mahanga

Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye

Ubwanditsi 03 Mar 2016
Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?
Amakuru

Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Ubwanditsi 07 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru