• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda

Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda

Editorial 25 Feb 2017 Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri) , Lt. Gen. Tullio Del Sette, ku itariki 24 z’uku Kwezi yasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye bw’izi nzego z’umutekano .

Ibiganiro Lt. Gen Tullio Del Sette yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Mu bitabiriye ibyo biganiro harimo; Abayobozi Bakuru ba Polisi y’u Rwanda bungirije ; ni ukuvuga, ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, Uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, n’Uhagarariye u Rwanda mu Butaliyani,Enrico Lalia Morra.

Nyuma yo guha ikaze Lt. Gen. Tullio Del Sette n’abari bamuherekeje , IGP Gasana yagize ati,” Ubushake mwagize bwo gusura Polisi y’u Rwanda bushimangira amasezerano y’ubufatanye twasinye mu minsi ishize. Uyu mubano ni inkingi ya mwamba y’ubufatanye burambye bwa Polisi z’ibihugu byacu byombi.”

Yakomeje agira ati,”Impuguke ku mpande zombi zizakomeza kujya ziganira ku ngingo zikubiye mu masezerano twasinye; zibanda ku kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa.”

IGP Gasana yabwiye kandi mugenzi we w’u Butaliyani ko Polisi y’u Rwanda yanejejwe n’uruzinduko Ambasaderi Domenico Fornara yagiriye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu minsi ishize; aho baganiriye ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye.

Yongeyeho ko, umubano wa Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani ari inkingi ya mwamba mu gusangira ubunararibonye no kubaka ubushobozi mu nyungu z’impande zombi.

Mu ijambo rye, Lt. Gen Tullio Del Sette yagize ati,”U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo mu nzego zitandukanye. Urwego rugezeho uyu munsi rubikesha icyerekezo cyiza, kandi gihamye cy’Ubuyobozi bwacyo. Ni muri urwo rwego twishimiye gufatanya na Polisi yacyo mu nzego zitandukanye.”

Yakomeje avuga ko isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Carabinieri n’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO) ari indi ntera nziza mu gushimangira ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani yashoje ijambo rye agira ati,”Haragahoraho umubano mwiza hagati ya Carabinieri na Polisi y’u Rwanda.”

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani yasinyiwe i Roma mu kwezi gushize ubwo IGP Gasana yasuraga iki gihugu mu rwego rw’akazi.

Usibye Inama yagiranye n’Abayobozi batandukanye , Lt Gen. Tullio Del Sette yanasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali; aho yunamiye imibiri ihashyinguwe.

-5923.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri), Lt. Gen. Tullio Del Sette asinya mu gitabo cy’abashyizti cya RNP


RNP

2017-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Abandi Banyarwanda bajugunwe Kagitumba nyuma yo gukoreshwa imirimo ivunanye

Abandi Banyarwanda bajugunwe Kagitumba nyuma yo gukoreshwa imirimo ivunanye

Editorial 14 Feb 2019
Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Editorial 07 Oct 2021
Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Editorial 14 Jan 2019
U Rwanda mu bihugu 10 biza imbere mu miyoborere  myiza  muri Afurika  -Mo Ibrahim Index

U Rwanda mu bihugu 10 biza imbere mu miyoborere myiza muri Afurika -Mo Ibrahim Index

Editorial 04 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Editorial 23 Dec 2019
Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF
IMIKINO

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF

Editorial 29 Aug 2018
Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro
ITOHOZA

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Editorial 29 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru