• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Ubwanditsi 27 Feb 2017 Mu Rwanda

Kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gashyantare, ku cyicaro gikuru cyayo cyiri ku Kacyiru, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bavuye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, bakurikiranyweho icyaha cyo guha abapolisi ruswa .

Aberekanywe ni abafashwe mu cyumweru gishize bashaka guha ruswa abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda cyane cyane ku makosa babaga bakoreye mu muhanda, abandi ni abayitanze ngo bashyirwe ku rutonde rw’abatsinze ibizami byo kubona impushya zitwara ibinyabiziga ; abandi ni abayihaye abapolisi ku ma sitasiyo ya Polisi atandukanye kugira ngo barekurirwe abavandimwe cyangwa inshuti zabo zabaga zifungiwe ibyaha birimo kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi byaha,..

Umwe muri bo witwa Alex Munyengabo avugana n’itangazamakuru, yiyemereye ko yatanze ruswa y’amafaranga 30,000 nyuma yo gufatirwa mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru atwaye magendu y’imyenda ariko akaba asaba imbabazi.

Yagize ati:” Nabonye isomo rikomeye, uwasubiza ibihe inyuma sinakongera, nizeye ko abantu benshi bazabonera isomo kuri ibi byacu.”

Undi witwa Imanishimwe yavuze ko, afashijwe na mushiki we, ari nawe mugore wenyine urimo, yatanze amafaranga 150,000 ngo abone uruhushya rwo gutwara moto ubundi yari amaze gutsindwa.

Polisi itangaza ko abatsinzwe ibizami byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibijyanye nazo bafatiwe muri ruswa ziri hagati y’amafaranga 50,000 na 200,000 naho ab’ibyaha byo mu muhanda batanzwe kuva ku 2000 kugeza ku mafaranga 5000.

Nibura abantu 200 biganjemo abashoferi bafatiwe mu byaha nk’ibi mu mwaka ushize.

Kuri iki gikorwa, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badege mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yifuje kuberekana nk’ubundi buryo mu rugamba rukomeje rwo kurwanya ruswa; aberekanywe bakaba baratanze ruswa ziri hagati y’amafaranga 2000 n’ibihumbi 200 000 bijyanye na serivisi bayitangira.

ACP Badege yagize ati:”Aba bose uko ari 30 n’abandi dosiye zabo zuzuye bakaba bari mu bushinjacyaha, bafashwe binginga abapolisi ngo babasonere ibyaha, babahe ibyo amategeko atabemerera cyangwa ngo babafungurire abantu babo bakurikiranywe n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye bakoze; ibi kandi babikora biyibagije ko ku ruhande rwayo, Polisi nayo idahwema guhana ndetse no gusezerera mu kazi , umupolisi wese hatitawe ku rwego arimo, ufatiwe cyangwa ukurikiranyweho icyaha cya ruswa n’izindi ngeso ziganwa nka yo.”

Yakomeje avuga ko nyamara, muri iki gihe, serivisi nyinshi zakururaga abantu muri ruswa zatangiye gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, zikaba zitangirwa mu mucyo kandi vuba , utayibonye uko bikwiye cyangwa arenganyijwe kandi nawe yashyiriweho imirongo itishyurwa ariyo 997 mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa ndetse na 3511 mu bugenzacyaha.

Aha akaba yagize ati:” Ibi byose byashyizweho hagamijwe gukuraho ikintu cyose cyatuma ushaka serivisi adakenera kuyingingira cyangwa kuyigura; aba bo babirenzeho bakomeza kwingingira abapolisi ruswa batitaye ku bihano bihanitse birimo igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640; byose bibategereje no kwamburwa iyo serivisi bahawe .

ACP Badege yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi bushimira aba bapolisi b’inyangamugayo bakomeje kwerekana ibikorwa by’ubutwari kandi ko hashyirwaho ingamba zatuma buri mupolisi wese agira imyitwarire nk’iriya kuko hari bamwe bataritandukanya n’ibishuko cyangwa irari bibashora muri ruswa.

Muri icyo kiganiro kandi, yaboneyeho gushima abaturage bamaze kumenya ububi bwa ruswa bakaba bafatanya na Polisi kuyirwanya haba muri Polisi n’ahandi ikigaragara aho yagize ati:” Kuyirwanya kwa mbere ni ukwirinda kuyitanga, gutangira amakuru ku gihe aho yamenyekanye cyangwa aho ikekwa kandi mukamenya amwe mu mayeri akoreshwa nko gucisha kuri mobile money cyangwa ku bandi bantu bazwi nk’aba komisiyoneri, kuyitanga nk’impano, intwererano cyangwa ubwishyu bw’amadeni y’amahimbano n’ibindi,..”

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yavuze ko, Polisi n’izindi nzego bahuriye ku nshingano yo kurwanya ruswa, bashyigikiwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu budahwema gutngaza ko ruswa umwe mu banzi b’imiyoborere myiza n’iterambere ry’u Rwanda ; aha akaba yagize ati:”Turizeza abanyarwanda ko ntakitazakorwa ngo ruswa icike burundu ariko bikaba bisaba umusanzu wa buri muntu yaba uyisaba n’uyitanga bakabireka kandi ntihagire urebera aho itangwa.”

ACP Badege yashoje ashimira abanyamakuru baje muri iki gikorwa kandi abasaba gutanga inkunga yabo muri uru rugamba rwo kurwanya ruswa nk’abatangazamakuru kandi nk’abafatanyabikorwa.

-5949.jpg

Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badege

2017-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe  yitaba Imana

Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe yitaba Imana

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel

Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel

Ubwanditsi 27 Aug 2017
Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali yeguye

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali yeguye

Ubwanditsi 16 May 2018
Uwitwa Sebarera uherutse gutanga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside, yiyahuye

Uwitwa Sebarera uherutse gutanga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside, yiyahuye

Ubwanditsi 11 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 May 2023
Icyoba ni cyose  mu mujyi wa Kampala
ITOHOZA

Icyoba ni cyose mu mujyi wa Kampala

Ubwanditsi 14 Nov 2018
Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.
Amakuru

Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.

Ubwanditsi 04 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru