Igihangage mu mukino w’iteramakofi, Floyd Mayweather aherutse guterwa n’abajuru iwe mu rugo i Las Vegas, ubwo we yari yibereye mu kabyiniro n’inshuti ze mu birori byo kwizihihiza isabukuru ye y’imyaka 40 y’amavuko mu cyumweru gishize, nk’uko byemejwe n’ishami rya police ya Las Vegas Metropolitan Police Department.
Itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rivuga ko aba bajuru bibye ibintu bifite agaciro gakabakaba ibihumbi 150 by’amadorari y’amerika(ni ukuvuga asaga asaga miliyoni 126 mu mafaranga y’amanyarwanda), hakaba hari hanarimo n’isaha ye y’agaciro nyuma yo kwica umuryango bakinjira mu nzu.
Muri icyo gihe Floyd Mayweather n’inshuti ze 440 yari yatumiye barimo Mariah Carey na Justin Bieber bo bari bebereye mu kabyiniro gaherereye ahitwa Sunset Boulevard bafatanya n’uyu muhanzi kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 40.
Floyd Mayweather asanzwe azwiho kugira umutungo mwinshi yakuye mu iteramakofi kandi nawe arabyirata