Ibi Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe 2017 ubwo yagezaga ijambo ku Badepite b’Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagiye kumara ibyumweru bibiri mu Rwanda ari ho bakomereza akazi kabo.
Umukuru w’Igihugu avuga ko nk’uko byari bimeze mu 2007 u Rwanda rwinjira muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rushyigikiye bidasubirwaho ibikorwa byawo n’icyerekezo ufite.
Yagaragaje ko ubu abaturage bagenderanirana hagati yabo mu bwisanzure mu bihugu biwugize kandi ko n’ubuhahirane bwarushijeho ndetse anavuga ko iyo urebye ibikorwa by’uyu muryango, bigaragaza ko aka karere hari aho kerekeza.
Perezida Kagame yahise akomoza ku rurimi rw’Igiswayire rumaze iminsi rwemejwe mu Rwanda nk’ururimi rwemewe mu butegetsi (official language).
Yagize ati “Ibihugu bigize uyu muryango byakomeje gukorana ngo biteze imbere ubuhahirane n’imikoranire hagati yabyo. Ibyo byinshi twagezeho tubikesha ubushake bwa politiki, bushingiye ku gusubiza ibyifuzo by’abaturage bacu.”
Yunzemo ati “Nishimiye kubamenyesha ko u Rwanda rwemeje Igiswayire nka rumwe mu ndimi zemewe n’amategeko, nk’uko byari byatowe na EALA. Gukoresha Igiswahili bizakomeza ubuvandimwe bw’abatuye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Guhagarika ikoreshwa ry’amashashi
Perezida Kagame yashimiye abagize Inteko ya EALA ko bari kwiga ku byo guhagarika ikoreshwa ry’amashashi mu karere hose, dore ko u Rwanda rwo rumaze imyaka 10 rwarayaciye.
Yagize ati “Ndabashimira akazi muri gukora, aho ubu muri gusesengura ibyo guhagarika ikoresha ry’amashashi. Turabishyigikiye. Tugira ibihugu bifite umwuka mwiza, birengera ibidukikije, ni inshingano yacu kandi yihutirwa. Guhagarika ikoreshwa ry’amashashi twabigezeho mu Rwanda kandi ni byiza.”
Umukuru w’Igihugu kandi yibukije aba badepite ko Afurika ikeneye kuvuga rumwe, ikagira ijwi rimwe kandi ryubashywe mu batuye Isi.
Yagize ati “Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya.Tugomba gukorera hamwe kuko ni byo bizaduteza imbere, bidufitiye inyungu twese. Mu gukorera hamwe hashobora kuba ibidatunganye, ariko gukorana ni byo bidufitiye akamaro.”
Yunzemo ati “Iyo dutatanije amaboko aho gukorera hamwe, twese ntawe ubyungukiramo. Mureke duhe imbaraga inzego zinyuranye bityo zikore neza akazi zishinzwe zidufashe gutera imbere.”
Umuyobozi w’Inteko ya EALA, Daniel Fred Kidega yashimiye bikomeye Perezida Kagame ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuba yaremeje Igiswayiri nk’ururimi mu butegetsi.
Mu gihe abagize iyi nteko bazarangiza manda yabo mu Kamena, Kidega yasabye Perezida Kagame ko yabagereza ubutumwa bwabo kuri Perezida Uhuru Kenyatta uyobora Kenya yitegura amatora, ngo barifuza ko bategura amatora arangwa n’amahoro.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame