• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Mar 2017 Mu Rwanda

Ibi Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe 2017 ubwo yagezaga ijambo ku Badepite b’Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagiye kumara ibyumweru bibiri mu Rwanda ari ho bakomereza akazi kabo.

Umukuru w’Igihugu avuga ko nk’uko byari bimeze mu 2007 u Rwanda rwinjira muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rushyigikiye bidasubirwaho ibikorwa byawo n’icyerekezo ufite.

Yagaragaje ko ubu abaturage bagenderanirana hagati yabo mu bwisanzure mu bihugu biwugize kandi ko n’ubuhahirane bwarushijeho ndetse anavuga ko iyo urebye ibikorwa by’uyu muryango, bigaragaza ko aka karere hari aho kerekeza.

Perezida Kagame yahise akomoza ku rurimi rw’Igiswayire rumaze iminsi rwemejwe mu Rwanda nk’ururimi rwemewe mu butegetsi (official language).

Yagize ati “Ibihugu bigize uyu muryango byakomeje gukorana ngo biteze imbere ubuhahirane n’imikoranire hagati yabyo. Ibyo byinshi twagezeho tubikesha ubushake bwa politiki, bushingiye ku gusubiza ibyifuzo by’abaturage bacu.”

Yunzemo ati “Nishimiye kubamenyesha ko u Rwanda rwemeje Igiswayire nka rumwe mu ndimi zemewe n’amategeko, nk’uko byari byatowe na EALA. Gukoresha Igiswahili bizakomeza ubuvandimwe bw’abatuye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Guhagarika ikoreshwa ry’amashashi

Perezida Kagame yashimiye abagize Inteko ya EALA ko bari kwiga ku byo guhagarika ikoreshwa ry’amashashi mu karere hose, dore ko u Rwanda rwo rumaze imyaka 10 rwarayaciye.

Yagize ati “Ndabashimira akazi muri gukora, aho ubu muri gusesengura ibyo guhagarika ikoresha ry’amashashi. Turabishyigikiye. Tugira ibihugu bifite umwuka mwiza, birengera ibidukikije, ni inshingano yacu kandi yihutirwa. Guhagarika ikoreshwa ry’amashashi twabigezeho mu Rwanda kandi ni byiza.”

Umukuru w’Igihugu kandi yibukije aba badepite ko Afurika ikeneye kuvuga rumwe, ikagira ijwi rimwe kandi ryubashywe mu batuye Isi.

Yagize ati “Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya.Tugomba gukorera hamwe kuko ni byo bizaduteza imbere, bidufitiye inyungu twese. Mu gukorera hamwe hashobora kuba ibidatunganye, ariko gukorana ni byo bidufitiye akamaro.”

Yunzemo ati “Iyo dutatanije amaboko aho gukorera hamwe, twese ntawe ubyungukiramo. Mureke duhe imbaraga inzego zinyuranye bityo zikore neza akazi zishinzwe zidufashe gutera imbere.”

Umuyobozi w’Inteko ya EALA, Daniel Fred Kidega yashimiye bikomeye Perezida Kagame ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuba yaremeje Igiswayiri nk’ururimi mu butegetsi.

Mu gihe abagize iyi nteko bazarangiza manda yabo mu Kamena, Kidega yasabye Perezida Kagame ko yabagereza ubutumwa bwabo kuri Perezida Uhuru Kenyatta uyobora Kenya yitegura amatora, ngo barifuza ko bategura amatora arangwa n’amahoro.

-6035.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

2017-03-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Ubwanditsi 22 Nov 2021
Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2025
Rubavu : Umukobwa w’imyaka 23 yishwe anizwe

Rubavu : Umukobwa w’imyaka 23 yishwe anizwe

Ubwanditsi 24 Aug 2017
Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.

Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.

Ubwanditsi 03 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo
Amakuru

Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Ubwanditsi 16 Mar 2025
Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo
Amakuru

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo

Ubwanditsi 11 Nov 2020
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids
Amakuru

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids

Ubwanditsi 25 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru