Ku mugoroba w’ejo kuwa kabiri nibwo Abanyarwanda bo muri Diaspora ya UK bari bakubise buzuye ku muhanda i London Bridge Station ahitwa “the News Building” baje kwakira Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame waraye mu Bwongereza aho azava yerekeza i Boston muri Amerika aho azatanga ikiganiro muri Harvard.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko Abanyaburayi badakwiye guhora bagaragaza ko ibyabo byatunganye ngo bumve ko Afurika izahora ibigana.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Bwongereza aho yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru ‘The Wall Street Journal’ cyandika ku nkuru z’ubukungu.
Ni ikiganiro kigaragaza aho Afurika yavuye n’aho yerekera, cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘Gushora imari muri Afurika, ejo hashize n’ahazaza hayo.”
Perezida Kagame yavuze ko yifuza kubona Afurika igirana ubufatanye mu by’ubucuruzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bice byo hirya no hino ku Isi kandi igatekereza ku bikwiye gukorwa n’abaturage bayo ubwabo n’ibyo bahuriraho n’impande zombi.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko abanyafurika bakwiye kwishyira hamwe bakabyaza umusaruro amahirwe ari kuri uyu mugabane arimo umutungo kamere
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika idakwiye gufatwa nk’umugabane uzahora ufatira amasomo ku Banyaburayi n’abandi bibwira ko ibyabo byamaze gutungana.
Ati “Mushaka kugaragaza ko ibyanyu ari nta makemwa, mugashaka ko tubigana nyamara ntimubura gutungurwa n’ibiri kuba muri iki gihe.”
Yavuze ko Afurika yagombye kuba yarakuye amasomo mu gutegera amabobo amahanga kuko nta nyungu yigeze ibibonamo, yemeza ko abatuye uyu mugabane bakwiye kwishyira hamwe bakabyaza umusaruro amahirwe ufite arimo n’umutungo kamere ndetse n’amaboko y’abayituye.
Ibihugu bya Afurika bikunze gutungwa agatoki ku kutubahiriza amahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ibindi.
Perezida Kagame akomoza ku bya demokarasi yavuze ko mu Rwanda inyungu z’abaturage ari zo zishyirwa imbere hakanarebwa uruhare bagira mu bibakorerwa.
Ati “Nyurwa n’ukuri gushingiye ku kuba tutarigeze tugira uruhare mu bikorwa byo kugirira nabi abaturage bacu. Tugamije guteza imbere igihugu cyacu. Sinigeze mpindura Itegeko Nshinga. Niba mushaka kumenya ukuri muzasanga ari abaturage babikoze, si njye.”
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakuye amasomo mu byo banyuzemo, bakaba bigereranya na bo ubwabo aho kwigereranya n’abo ari bo bose.
«VIDEO»
Perezida Kagame kandi ategerejwe muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azatanga ikiganiro mu kigo cyayo giharanira Iterambere Mpuzamahanga kuwa 10 Werurwe 2017.
Iki kiganiro kizitabirwa n’Abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza, abahanga mu ngeri zitandukanye hanyuma kiyoborwe na Ricardo Hausmann, Umuyobozi wa Centre for International Development (CID).
Iki kigo cy’Iterambere Mpuzamahanga ,CID, gikora kigamije kuzamura imyumvire ku bibazo byugarije Isi n’ibisubizo byashakwa mu guhangana n’inzara n’ibindi.
Ubukene bukabije busobanurwa nk’igihe ubushobozi bw’umuntu buba ari uko atunzwe n’idolari rimwe n’ibice 25 ku munsi. Mu 2010, nibura miliyoni 414 zabarurwaga mu mubare w’abafite iki kibazo muri Afurika yo munsi y’Ubatuyu bwa Sahara. Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko mu 2010, nibura abantu bari batunzwe na $ 1.25 ku munsi banganaga na 48.5% by’abaturage bose.
Umwaka ushize nabwo Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’Abanyeshuri biga Harvard muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiranaga ikiganiro n’abiga politiki muri Harvard Institute of Politics, mu Mujyi wa Boston.
Icyo gihe yerekanye ko u Rwanda rutaheranwe n’amateka mabi rwanyuzemo ahubwo rwafashe ingamba zishingiye ku kugeza Abanyarwanda ku iterambere, ari nazo zatumye ruzuka rukaba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “U Rwanda ruri ku isonga mu gukora neza atari muri Afurika gusa ahubwo no ku isi mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano w’ubucuruzi, ubuzima, uburezi, kurwanya ibyaha, ruswa, guteza imbere umugore, inzego zizewe n’abaturage, ntibagiwe imibereho myiza y’abaturage n’ukwishyira ukizana.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo igihugu kiri mu nzira nziza kandi giha agaciro ibimaze kugerwaho, kitaragera aho cyifuza. Imwe mu nzitizi yagaragaje nk’iraje ishinga u Rwanda n’Isi muri rusange ni ukurandura ubukene.
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho ubuyobozi bwumva abaturage, bukabaha ubushobozi n’ubwigenge mu byo bitekerereje.
Ati “Mu Rwanda tugendera ku kumva ibitekerezo by’abaturage no gukemura ibyo batishimiye. Abayobozi barangwa no kwiyoroshya, gutahiriza umugozi umwe n’abo bakorera no gukorera mu mucyo.”
Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro muri Harvard University kuwa 26 Gashyantare 2016