Ange Kagame, ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, asanga urubyiruko rukwiye guhabwa umwanya uhagije mu rugamba rwo kurandura burundu icyorezo cya Sida.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko Sida ari indwara iri mu za mbere zihitana abantu benshi ku Isi, ariko kubera imbaraga zigenda zishyirwa mu kuyirwanya harimo n’imiti igabanya ubukana bwa virusi iyitera ikwirakwizwa, bagiye bagabanuka kuko nko mu 2014 bari miliyoni 1.2, bagabanutseho 28.5% ugereranyije na 2009 na 41.4% mu 2005.
Mu nyandiko ye igaragara ku rubuga rwa The Global Fund, Ange Kagame avuga ko yavutse mu myaka ya za 90, igihe umugabane wa Afurika wari mu bihe bitoroshye by’ubukungu, intambara n’indwara z’ibyorezo.
Ange Kagame
Gusa mu ntangiro z’ikinyagihumbi gishya, Afurika yafashe umurongo wo kwimika amahoro, kurwanya ibyorezo, kuzahura ubukungu n’ibindi bikorwa byazamuye ubuzima bwa miliyoni z’abaturage.
Binyuze mu bufatanye bwa za guverinoma, imiryango itandukanye ndetse n’ibindi bigo by’iterambere, Afurika ngo iri kugenda ibona impinduka zifatika.
Yagize ati “Ariko kuri bagenzi banjye, urubyiruko rw’abasore n’inkumi bavutse muri ya myaka y’ibihe byo kwishakisha kimwe n’abato kuri twe, hari byinshi bikituzitira. Ubu kuri uyu mugabane Sida iri mu ndwara za mbere zihitana ingimbi n’abangavu bafite hagati y’imyaka 10-19.”
“Virusi itera Sida iri guhitana ubuzima bw’abakiri bato, noneho ku gipimo giteye inkeke, abagore n’abakobwa bari mu kigero cyanjye hagati y’imyaka 15 na 24 basaga 7500, bazandura Virusi itera Sida muri iki cyumweru. Mu bihugu yiganjemo cyane, abakobwa biharira hejuru ya 80% by’ingimbi n’abangavu bandura iyi virusi. Ku cyorezo dushobora kwirinda kandi tukivuza, ibi ntabwo bikwiriye.”
Ange Kagame usanzwe unaharanira kongerera ubushobozi abakobwa n’abagore, avuga ko kugira ngo icyo kintu kivanweho bisaba ko hagira igikorwa kandi vuba mu kurwanya iyi Virusi.
Ange na Perezida Kagame muri Maison Blanche
Ati “Guverinoma n’abafatanyabikorwa mu iterambere bakwiye kudufasha bitari mu kurwanya Virusi itera Sida gusa, ahubwo no mu zindi nzego z’iterambere nk’uburezi, amahirwe mu bukungu n’ubuzima bw’imyororokere. Nk’abangavu n’abagore bakiri bato bafite ubushobozi, ntabwo tuzatsinda Virusi itera Sida gusa, ahubwo tuzanigeza ku buzima buteye imbere kimwe n’abazadukomokaho.”
Ange Kagame avuga ko abakobwa bakwiye gufashwa kuguma mu mashuri bakabona uburezi bwiza, kugira ngo bagire ubushobozi bwo guhangana n’ubuzima baba bagomba kunyuramo.
Yakomeje agira ati “Izo gahunda byaragaragaye ko zigira uruhare mu kugabanya uko abakobwa bandura Virusi itera Sida, kandi zikagira uruhare runini mu bagore n’abakobwa n’aho batuye. Nk’urugero kuri buri mwaka w’amasomo, ibyo umukobwa aba agomba kwinjiza byiyongeraho 10 ku ijana; aba afite amahirwe yo kuzashyingirwa igihe kigeze; kuzagira umuryango ufite ubuzima bwiza no kuzihitiramo igihe n’impamvu zo kugira umuryango.”
Iyo abakobwa bafite ubumenyi bihitiramo neza
Kugira ngo abagore n’abakobvwa babashe kugera ku ntego zabo bazira ubwandu bwa Virusi itera Sida, Ange Kagame avuga ko guverinoma, imiryango itandukanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere bakwiye kugira uburyo buhamye babafashamo.
Ati “Bakwiye gukuraho imbogamizi zose abakobwa bahura nazo ku kugira uruhare muri politiki, kandi bakumva ibyo abakobwa n’abagore bato bakeneye kugira ngo batekane kandi babeho nk’uko babyifuza.”
Ange na Mama we Jeannette Kagame
“Mu gihe ubwandu bwa Sida bwo hejuru bwaba buri mu bakiri bato kandi bari no kwiyongera by’umwihariko muri Afurika; urugamba rwo gutsinda Sida ku Isi ntirushoboka batabigizemo uruhare. Igihe kirageze ngo urubyiruko rushyirwe ku isonga mu gushaka igisubizo. Ibyo bivuze kurenga kugira uruhare mu igenamigambi rya gahunda zihari no kuzishyira mu bikorwa gusa, ahubwo bakagira uruhare no mu gufata ibyemezo.”
Ange Kagame avuga ko uyu munsi urubyiruko rufite ubumenyi, ubushake n’imbaraga mu ruganba rwo kurwanya Sida, urugero ku bikorwa byarwo kuri uyu mugabane bikaba byagaragarira nko muri Afurika y’Epfo, aho abagore bakiri bato bibumbira muri ‘Rise Clubs’, bagahanahana ubumenyi kuri Virusi itera Sida.
Muri Kenya ho abagore bakiri bato bari kwihangira amatsinda yo kuzigama hagamijwe gukemura ibibazo by’ubukungu bituma bamwe bishora mu nzira zituma bandura virusi itera Sida.
Ati “Mu Rwanda, igihugu kizwiho guha agaciro ihame ry’uburinganire no guteza imbere ibikorwa byo kongerera ubushobozi urubyiruko mu nzego zose z’iterambere, porogaramu zifasha urubyiruko n’abagore ziri gutanga umusanzu ukomeye.”
Yatanze urugero ku bikorwa bihuriweho n’inzego zitandukanye byafashije igihugu kugabanya ubwandu bwa virusi itera Sida yahererekanywaga hagati y’umubyeyi n’umwana, bukava ku 10% bukagera kuri 1.8% mu myaka 10 ishize.
Ange Kagame avuga ko uyu ari umwanya w’urubyiruko rugahaguruka rukunga imbaraga mu za guverinoma zitandukanye n’abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya icyorezo cya Sida.
Aha Ange yari kumwe na se mu mwiherero i Gabiro
Umuryango w’Abibumbye uheruka kwiha intego ko bitarenze mu 2020, 90% by’ababana na Virusi itera Sida bagomba kuba bazi ko bayifite, 90% bafata imiti igabanya ubukana bwayo, naho 90 % by’ abari ku miti igabanya ubukana bakagera ku rwego Virusi itera Sida itagitembera mu maraso yabo. Ibyo bijyana n’uko mu 2030 Sida izaba itakiri ikibazo gihangayikishije Isi.