Mu mukino iheruka wahuje ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse na Fc Barcelona mu cyumweru gishize, umwe mu bafana ukomeye akaba n’umuyobozi wungirije w’umujyi wa Mont-de-Marsan uherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’igihugu cy’u Bufaransa, Charles Dayot yatangaje ku rukuta rwa facbook ko ikipe ya Barca niramuka itsinze PSG azamira imbeba.
Uretse kuba uyu muyobozi yari yateze kumira imbeba, yari yanavuze ko iyi kipe nitsinda azatora Jean-Luc Mélenchon, umunyepolitiki ukunze kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa agatsindwa, ndetse akaba ashobora no kuzongera akiyamamariza kuyobora mu matora ataha.
Uyu muyobozi akaba n’umufana ukaze w’iriya kipe y’iwabo, yatangaje ibi nyuma y’uko aya makipe yari agiye guhura mu mukino wo kwishyura mu gihe mu mukino wayo wa mbere ikipe ya PSG yari yatsinze Barcelona ibitego 4-0.
Ibi rero ntibyaje kumuhira kuko mu mukino wa kabiri iyi kipe yaje kunyagirwa n’imvura y’ibitego ndetse igahita inava mu irushanwa kuko Barcelona yayitsinze ibitego 6-1.
Uyu muyobozi yaje kuruca ararumira nyuma yo kubona ikipe yari ari inyuma imutabye mu nama, abakunzi be n’inshuti ku rubuga rwa facebook bamusabye guhiga iyo nkegesi akayirya ariko yirinda kugira icyo yongera gutangaza.
Bamwe mu nshuti ze za hafi nibo bagarutse bavuga ku byo yari yanditse bavuga ko yemeye ko atazatora Jean-Luc Mélenchon ariko ku kijyanye no kurya imbeba ntiyagira icyo abivugaho.