• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuyobozi yateze kumira imbeba, Fc Barcelona niramuka itsinze Paris St Germain

Umuyobozi yateze kumira imbeba, Fc Barcelona niramuka itsinze Paris St Germain

Editorial 14 Mar 2017 Mu Rwanda

Mu mukino iheruka wahuje ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse na Fc Barcelona mu cyumweru gishize, umwe mu bafana ukomeye akaba n’umuyobozi wungirije w’umujyi wa Mont-de-Marsan uherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’igihugu cy’u Bufaransa, Charles Dayot yatangaje ku rukuta rwa facbook ko ikipe ya Barca niramuka itsinze PSG azamira imbeba.

Uretse kuba uyu muyobozi yari yateze kumira imbeba, yari yanavuze ko iyi kipe nitsinda azatora Jean-Luc Mélenchon, umunyepolitiki ukunze kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa agatsindwa, ndetse akaba ashobora no kuzongera akiyamamariza kuyobora mu matora ataha.

Uyu muyobozi akaba n’umufana ukaze w’iriya kipe y’iwabo, yatangaje ibi nyuma y’uko aya makipe yari agiye guhura mu mukino wo kwishyura mu gihe mu mukino wayo wa mbere ikipe ya PSG yari yatsinze Barcelona ibitego 4-0.

Ibi rero ntibyaje kumuhira kuko mu mukino wa kabiri iyi kipe yaje kunyagirwa n’imvura y’ibitego ndetse igahita inava mu irushanwa kuko Barcelona yayitsinze ibitego 6-1.

Uyu muyobozi yaje kuruca ararumira nyuma yo kubona ikipe yari ari inyuma imutabye mu nama, abakunzi be n’inshuti ku rubuga rwa facebook bamusabye guhiga iyo nkegesi akayirya ariko yirinda kugira icyo yongera gutangaza.

-6101.jpg

Bamwe mu nshuti ze za hafi nibo bagarutse bavuga ku byo yari yanditse bavuga ko yemeye ko atazatora Jean-Luc Mélenchon ariko ku kijyanye no kurya imbeba ntiyagira icyo abivugaho.

2017-03-14
Editorial

IZINDI NKURU

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Editorial 29 Jun 2021
Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Editorial 26 Mar 2020
Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Editorial 07 Jun 2023
Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Editorial 29 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro
Mu Rwanda

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Editorial 23 Aug 2017
Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali
IMIKINO

Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali

Editorial 24 Feb 2019
Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze
INKURU NYAMUKURU

Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Editorial 17 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru