Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse umukuru w’igipolisi kugicishamo umweyo kuko ngo iki gipolisi kimaze gucengerwamo n’abagizi ba nabi benshi.
Ibi yabitangarije mu mpera z’icyumweru gishize mu kiriyo cy’uwari umuvugizi w’igipolisi cy’igihugu, AIGP Andrew Felix Kaweesi ahitwa Kulambiro, aho yavuze ko inshuro nyinshi abanyabyaha bafatanya n’abapolisi kandi bikarangira bidakozweho iperereza neza.
Museveni yagize ati: “Maze iminsi nkurikirana ibi bibazo by’umwihariko mu iyicwa rya Joan Kagezi . ibimenyetso byaragaragaraga neza ariko byarangiriye aho”.
Yakomeje avuga ko hari n’ibindi bibazo byinshi byo gutera ubwoba abatangabuhamya ndetse no kubica. “Igipolisi cyacengewemo n’abanyabyaha kandi Kale (Kayihura) agomba gusukura igipolisi”, uwo ni Museveni ukomeza avuga.
Museveni yanagarutse ku kibazo cy’umukinnyi w’amasiganwa mu mamodoka, Ponsiano Lwakataka yavuze ko igipolisi cyari gifite ibimenyetso bigaragaza neza ko yishe abantu 9 ariko ntiyatabwa muri yombi. Yongeyeho ko abari abatangabuhamya bose muri iki kibazo batewe ubwoba n’abapolisi muri Rakai maze kubera gutinya kugirirwa nabi bakava mu byo gutanga ubuhamya.
“Muri icyo kibazo cya Lwakataka, abantu batangaga amakuru bahigwaga n’abapolisi. Aho guta muri yombi umunyabyaha, bafashe uwatanze amakuru.”, ibi akaba ari ibyo perezida Museveni yakomeje avugira mu kiriyo cya Kaweesi.
Perezida Museveni ntiyanahishe ko hari abantu benshi bamusanga bakamubwira ko ari we bashaka kwihera amakuru kuko ngo baba batizeye abapolisi nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Umukuru w’igihugu cya Uganda yakomeje avuga ko ibyaha byose bikorwa biba bifitiwe ibimenyetso ariko kubera ko igipolisi ngo cyacengewemo n’abagizi ba nabi, ibyo bimenyetso birangizwa n’ikirego kikarangirira aho.
Yavuze ko ibi bibazo byose byabyikurikiraniye ubwe, ariko yongera gushimangira ko umukuru w’igipolisi, Gen. Kale kayihura afite inshingano zo gusukura igipolisi. Museveni kandi yanenze inzego zitandukanye zishinzwe ubutasi ku nzego zitandukanye mu gihugu azishinja ko zitabasha kubona ibyaha bitarakorwa ngo zibikumire.
Perezida Museveni yakomeje agira ati: “Aba banyabyaha baradutunguye kubera ko iki gihugu cyari mu mahoro badukubita igihe twari twaregeje. Tuzabashaka kandi tubice”.
Tubibutse ko Uwari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi , yishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ushize arashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari aturutse iwe mu rugo muri Kulambiro. Yicanywe n’abari bashinzwe kumurinda babiri.
Ku rundi ruhande, urubuga Xrated rwo muri Uganda rwatangaje ko imbunda yakorewe muri Amerika yitwa M4 yakoreshejwe mu kwica AIGP Kaweesi, ubusanzwe ikoreshwa muri Uganda na Special Forces, CTU (Umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba) ndetse n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare.
Uru rubuga rukavuga ko nk’uko umunyamakuru wa NTV wakuye amakuru mu gipolisi yabwiwe ko nyakwigendera Kaweesi nawe yabashije kurasa amasasu 12 akoresheje pistol ye yirwanaho mbere yo kwicwa n’abicanyi bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa M4.
Ngo nubwo ibi bidasobanuye ko Kaweesi yaba yarishwe n’abantu baturutse muri iyo mitwe, ngo urebye ukuntu bari bazi ibyo bakora n’ukuntu bahise babura nyuma yo gukora ubwicanyi bigaragaza ko bwakozwe n’abantu bitoje neza