Igihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika kiravuga yuko gihangayishijwe cyane n’uko ibintu byifashe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nyuma y’aho kuwa kabiri w’iki cyumweru CENCO itangarije yuko ivuye mubyo kuyobora imishyikirano.
Umuvugizi w’agateganyo muri Minisiteri ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Mark Tonner, yashyize ahagaragara itangazo ryifatira ku gahanga abari ku butegetsi muri DRC n’abatavuga rumwe nabwo yuko ibyo barimo bishobora kuroha igihugu mu makuba ! Amerika iragaya izo mpande zombi kuba zidashaka gushyira mu bikorwa ibyo zemeranyijweho mu Kuboza umwaka ushizo, mu mishyikirano yari ihagarariwe n’inama y’abasenyeri gatulika (CENCO) muri icyo gihugu cya DRC.
Iyo mishyikirano yari ihagarariwe na CENCO yashoboye guhosha imvururu byabonekaga yuko zigiye gutangira tariki 19 Ukuboza Perezida Joseph Kabila yagombaga kuba avuye ku butegetsi yasatiraga kandi nta matora yari yakozwe ngo haboneke uwamusimbura.
Iyo mishyikirano yari ihagarikiwe na CENCO yaje kugera ku masezerano yatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila batuza, bahagarika ibyo bahagarika ibyo guhamagarira abaturage kujya mu myigaragambyo. Ibyo byatumye benshi biruhutsa kuko imyigaragambyo muri DRC biba bivuze imirwano.
Mubyo abatavuga rumwe muri DRC bari bemeranijweho gushyira itariki y’amatora ya Perezida mu mpera z’uyu mwaka no gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho , Kabila gakomeza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko Minisitiri w’intebe agatangwa n’amashyaka yibumbiye muri Rassemblement, harimo UPDS rya Tshisekedi uherutse kwitaba Imana. Ibyo gushyiraho Minisitiri w’intebe nibyo biteje impagarara kuko abo muri opozisiyo batanga izina rimwe ry’umuhungu wa Tshisekedi (Felix) naho Perezida Kabila akavuga yuko agomba kohererezwa amazina atatu akihitiramo rimwe.
Ibyo rero nibyo byatumye ibintu bihagarara, opozisiyo ikaba yahamagje imyigaragambyo guhera tariki 10 z’ukwezi gutaha kwa Mata. Kuko rero imyigaragambyo muri DRC bivuze intambara niyo mpamvu Amerika yiyamye abo batavuga rumwe mu bibazo by’icyo gihugu cyakunze kurangwamo intambra kuva cyabona ubwigenge mu 1960 !
Umuvugizi w’agateganyo muri Minisiteri ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Mark Tonner.
Umwaka ushize Amerika yafatiye ibihano babiri bo mu butegetsi bwa Kabila kubera ngo ubugome bakoze mu guhosha imyigaragambyo yakozwe muri 2005 na 2006 aho abantu batari bake bahatakarije ubuzima abandi benshi bagafatwa bagafungwa.
Ibihano byafatiwe abo bantu ni hamwe no gufatira imitungo yabo aho byashoboka hose, kutemererwa kujya muri Amerikacyangwa gukorana n’Abaturage ba Amerika.
Abo bafatiwe ibyo bihano ni Major General Gabriel Amisi Kumba na John Numbi. Icyo gihe Amis yarakuriye ingabo mu ntara enye, zirimo na Kinshasa. Numbi wari umugenzuzi w’ibikorwa bya Polisi mu gihugu.
Hatagize igikorwa ngo iyo myigaragambyo itegurwa gutangira tariki 10 ihagarare, nta kuntu muri DRC batazapfa ari benshi kuko muri icyo gihugu imyigaragambyo biba bivuze gupfa abantu.
Casmiry Kayumba