Umuririmbyi Senderi International Hit yihaye gahunda ntakuka yo gufasha leta mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu muziki nta nyungu y’amafaranga asabye nk’umusanzu wa buri mwaka yiyemeje gutanga.
Senderi Hit ari mu bahanzi bafite indirimbo zitabarika zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside, izamagana abahembera amacakubiri ndetse yaririmbye kenshi izibanda ku gukomeza gufasha abarokotse ubu bwicanyi kwiyumvamo imbaraga n’icyizere cyo kubaho neza.
Yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yihaye intego yo gusohora indirimbo uko umwaka utashye aririmba ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yakozwemo mu bice bitandukanye by’igihugu nk’umusanzu ku gihugu mu gusigasira amateka y’ibyabaye.
Yagize ati “Nk’umuhanzi nanjye niyemeje gutanga icya cumi binyuze mu muziki, mu bushobozi bwanjye nzakomeza kuririmba ubutumwa bukomeza bagenzi banjye barokotse no gukomeza kuvuga uko Abatutsi bishwe mu bice bitandukanye, ntabwo ndobanura uturere, ndirimbo uko Jenoside yakozwe mu turere twose ntabanje kwishyuza amafaranga runaka […] Ni umusanzu niyemeje gutanga, nabona amafaranga cyangwa sinyabone.”
Senderi aherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Turiho’, iyi yayihuriyemo n’abarokokeye kuri Paruwasi ya Nyarubuye bagaragaza ubugome bwihariye ubu bwicanyi bwakoranywe muri aka gace.
I Nyarubuye ni mu Karere Kirehe mu yahoze ari Komine Rusumo, ubu ni mu Ntara y’Uburasirazuba. Muri aka gace hiciwe Abatutsi ibihumbi bitabarika, gusa imibiri yabashije kuboneka kugeza ubu ni ibihumbi birenga 58 ishyinguye mu cyubahiro mu Rwibutso rushya rwa Nyarubuye.